skol
fortebet

NTIBISANZWE!Umugabo yariye umutima, ubwonko n’ibihaha by’uwari umukunzi we

Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Joseph Oberhansley wo mu mujyi wa Jeffersonville muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishe umukunzi we arangije arya bimwe mu bice by’umubiri birimo umutima, ubwonko n’ibihaha

Sponsored Ad

Nk’uko polisi yo muri aka gace ibitangaza, yahamagawe mu rugo rwa Tammy Jo Blanton avuga ko uwahoze ari umukunzi we ashaka kuhaza kandi nk’uko byumvikanaga yari amuteye ubwoba cyane. Nyuma y’ibi polisi yavuganye n’uyu musore maze imubuza kuhunjira yewe no kuhegera maze nawe arabumvira aragenda.

Nyuma y’amasaha make ibyo bibaye, umwe mu baturanyi b’uyu mukobwa niwe wahamagaye 911(numero ya polisi) nyuma yo gukomanga igihe kirekire iwe ariko akabura umukingurira maze akagira amakenga.

Nk’uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza, Polisi ihageze yasanze umurambo w’uyu mukobwa mu bwogero(douche) ava amaraso menshi cyane dore ko uwamwishe yari yamubaze cyane. Polisi yahise ishakisha uyu musore maze abatangariza ko nyuma yo kumubuza kwegera inzu y’uwo mukobwa hashize akanya akagaruka amutunguye akamwica.

Nyuma yo kwemera ko yamwishe kandi yavuze ko bimwe mu bice by’umubiri we nk’umutima, ubwonko n’ibihaha yabitetse akabyirira. Ibi byatumye ajyanwa mu rukiko ashinjwa icyaha cyo kwica yabigambiriye, iyicarubozo ndetse no kwinjira mu rugo rw’abandi atabyemerewe.

Joseph Oberhansley ageze imbere y’umucamanza ibyo yari yemereye polisi byose yabihakanye ndetse anavuga ko atari umunyamerika ko n’uwo Joseph Oberhansley bamubwira atamuzi ko we yitwa Zeus Brown anahamya ko atazi imyaka y’amavuko afite.

Gusa polisi yo ikavuga ko ibi ari ibyo yigira kuko atari ubwa mbere afashwe dore ko yafunzwe inshuro zitabarika azira kwica abantu atabigambiriye. Gusa kuri iyi nshuro ntibimworohera kuko ibimenyetso byose biramuhama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa