skol
fortebet

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu cyobo cy’umusarane bari bagiye kuviduramo ifumbire

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza baguye mu cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarane bari bagiye kuviduramo ifumbire.

Sponsored Ad

Baguyemo ahagana saa Tatu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kubavanamo byari byagoranye.

Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko abo bagabo bari bari mu gikorwa cyo kuvidura ifumbire muri icyo cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarane, umwe aza kugwamo aratabaza, mugenzi we agiye kumutabara na we ahita agwamo.

Uwitwa Nsabimana Eric yagize ati “Umwe yatabaje avuga ko yaheze umwuka mugenzi we amutabaye na we ahita apfa.”

Bari bahawe ikiraka cyo kuvidura icyo cyobo ariko uwakibahaye kugeza ubu ntarabasha kuboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko batangiye igikorwa cyo kubakuramo ariko kubera uburebure bw’icyo cyobo batarababona.

Ati “Turacyabashakisha kugeza ubu ntabwo turababona ariko hari icyizere ko baza kuboneka. Turi gufatanya n’inzego z’umutekano.”

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda kujya mu bikorwa byo kuvidura imisarane bakoresheje uburyo bwa gakondo kuko Akarere kaguze imashini yabigenewe, abasaba kujya ari yo bakoresha.

Hari ibyago byinshi ko muri bo ntawe ugihumeka kuko icyobo baguyemo ari kirekire kandi kirimo gaz ikomoka ku mwanda kuko cyakoreshwaga nk’umusarane.

Tuyizere Xavier afite abana batatu naho Mayira Thierry ni ingaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa