skol
fortebet

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu mwobo wahoze ari umusarane,bakuwemo bigoranye bapfuye

Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Tatu z’igitondo, abagabo babiri bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza baguye mu mwobo wahoze ukoreshwa nk’umusarane ubwo bari bagiye kuviduramo ifumbire.

Sponsored Ad

Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira ariko kubakuramo birananirana kuko uwo mwobo baguyemo ari muremure kandi urimo umwanda dore ko wahoze ukoreshwa nk’umusarani.

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bamaze amasaha menshi bagerageza kubakuramo ariko kuri uyu wa Gatanu bwira batabibashije, basubika igikorwa biyemeza kugisubukura kuri uyu Gatandatu mu gitondo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 ahagana 11:30 ni bwo uwa mbere bamukuyemo bakoresheje uburyo bwo gusuka amazi muri uwo mwobo, bari babanje gukuramo umwanda wose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko byabasabye kubanza gukura umwanda wose muri uwo mwobo, barangije basukamo amazi yuzuye kugira ngo imirambo irerembe hejuru.

Ati “Twashyize amazi mu mwobo kugira ngo barerembe. Imodoka ya RIB igiye gutwara imirambo yabo kwa muganga.”

Tuyizere Xavier apfuye asize abana batatu naho Mayira Thierry yari ingaragu.

Ibitekerezo

  • mbanje kwiha nganisha uwomujyango wabuze ababo rero abandi bumvire ho basi be ibyo byobo hatazagira abandibagwamo

    Yo imiryango yabo ikomeze kwihangana murakoze!

    uburyo mutubwiye tugomba gukoresha nibwiza turabushimye .Ariko umudamu utajya a menya igihe cye cya ovulation,kandi umuryango ushaka umwana w’umuhungu ,wabigenzaute?Mudusobanurire.Murakoze.

    Mbanjegushima kubwiyinkuru mwatugejejeho nanihanganisha abagiziibyago

    sory imana ibahumuze amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa