skol
fortebet

Nyarugenge:Umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we bapfa amafaranga 500 bari bahawe n’umugiraneza

Yanditswe: Saturday 06, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Kigali mu Karere ka Nyarugenge mumurenge wa Gitega , umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we w’imyaka 13 babanaga mumuhanda amuteye icyuma ubwo umugiraneza yabahaga amafaranga 500 bakananirwa kumvikana uburyo bwo kuyagabana.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021, nibwo uwo mwana yishe mugenzi we amuteye icyuma.

Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi aho ubu bwicanyi bwakorewe, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga ariko bananirwa kumvikana uko bari buyagabane batangira kurwana umwe afata icyuma agitera mugenzi we.

Abantu bari hafi aho bahise bajyana uwatewe icyuma ku ivuriro ariko ahagera yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye Itangazamakuru iby’aya makuru anashimangira ko uyu mwana wishe mugenzi we yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ati “Ni marine zashyamiranye zirangije imwe itera mugenzi wayo icyuma undi yitaba Imana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa