Nyuma y’amezi 2 atandukanye n’umugabo we,Zari yahinduye idini
Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018
Nyuma y’amezi 2 atandukanye n’umugabo we,Zari yahinduye idini
Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond yahinduye idini ava mu bayisilamu
Zari yatangaje ko yahinduye idini
Zari Hassan wari umukunzi wa Diamond yahinduye idini
Zari Hassan umubyeyi w’abana batanu wahoze ari umukunzi w’icyamamare muri muzika mu gihugu cya Tanzaniya, Diamond Platnumz yahishuye ko yamaze guhindura idini. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize uyu mugore yagaragaye yajyanye abana yabyaranye na Diamond mu rusengero bikababaza kwa sebukwe.
Zari Hassan wari usanzwe abarizwa mu idini ry’amayisilamu kuri ubu yahinduye idini atangaza ko agiye kujya asengera mu idini rya gikirisitu.
Nk’uko ikinymakuru Mpasho cyabyanditse uyu mugore yashyize ahagaragara ko yahinduye idine maze abivuga muri aya magambo ati”Iminsi yose ni iy’Imana gusa ku cyumweru nzajya njya murusengero.”
Zari ahainduye idini nyuma y’ameze agera kuri abiri atandukanye na Diamond Platnumz, wari umugabo we ndetse bari baranabyaranye abana babiri.
Ibitekerezo
Ntabwo guhindura idini ari icyaha nkuko amadini amwe avuga.Bible idusaba "gushishoza" mbere yo guhitamo aho dusengera.Kuko imana itemera amadini yose.Urugero,Yesu aje ku isi,yahasanze amadini menshi cyane.Ariko ntabwo yavuze ngo "byose ni ugusenga" nkuko abantu b’iki gihe bavuga.Yavuze ko ariwe wenyine "INZIRA n’UKURI".Niyo mpamvu abantu bavaga mu madini yabo bakajya mu idini ya KRISTO yitwaga INZIRA.Ba Pawulo,Yohana,etc...basengeraga mu yandi madini.Basanze barayobye bayavamo.Yesu yerekanye ko abantu benshi bayoba iyo bahitamo idini.Soma Matayo 7:13,14.
Amadini yose akora ibyo Yesu yatubujije,aba yarayobye.Urugero,mu gihe YESU yadusabye gukorera imana ku buntu tudasaba amafaranga (Matayo 10:8),amadini menshi ahahisha bible arya amafaranga y’abantu.Imana idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma mbere y’umunsi w’imperuka.Ayo madini yose yitwa Babuloni Ikomeye.Ngo nitwanga,izaturimburana nayo (Ibyahishuwe 18:4).