skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 20 umugore yabonanye n’umukobwa we bashimuse akivuka [ AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

skol

.Gloria Williams yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 22, mu gihe uwo yashimutiye umwana we yifuzaga ko bamukatira urwo gupfa.
. Umugore yabonye uwamushimutiye umwana mu myaka 20 ishize
. Umugore bashimutiye umwana mu myaka 20 ishize, yabwiye umucamanza ko nta mpuhwe yagirira uwamushimutiye umwana.

Sponsored Ad

Shanara Mobley yongeye kubona Gloria Williams, wamushimutiye umwana amaze amasaha umunani yonyine avutse.

Shanara Mobley , umugore wongeye kubona Gloria Williams, wamushimutiye umwana amaze amasaha umunani yonyine avutse, yavuze ko, Gloria yamucunze ku jijo ubwo yari akiri ku kiriri, maze ahita amutwara Kamiyah Mobley, uruhinja rwari rukivuka.

Ubwo bari mu rukiko Shanara Mobley yafashwe n’ikiniga asabira Gloria Williams wamushimutiye umwana ko yahabwa igihano cy’urupfu kuko ibyo yamukoreye bisa n’ ubunyamaswa.

Yagize ati” Buri munsi natekerezaga kuba nakwiyahura, ariko abantu bagahora bancunga, nta muntu waburaga impande zanjye bahora bancunga.” Yakomeje avuga agahinda ke, n’intimba ikomeye yatewe no kubona nomero y’umwmushimutiye umwana muri terefoni y’umwana we, yaranditseho ko ari we nyina.

Gloria Williams yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 22, mu gihe uwo yashimutiye umwana we yifuzaga ko bamukatira urwo gupfa.
Kamiyah wahamagaraga umwana we asakuza cyane mu rukiko, amubwira ko ari we nyina, yavuzeko bikimubabaza cyane kandi binamuteye intimba gukomeza kubona uwamushimutiye umwana ntabashe kumuha amahirwe yo kumurera kuva mu bwana bwe.

Williams, w’imyaka 52 y’amavuko, yashimuse uyu mwana mu mwaka w’1998, ubwo yasangaga Kamiyah amaze amasaha umunani abyaye, akaza yigize umuforomokazi w’ibitaro bya Jacksonville uyu mwana yari yavukiyemo, agaterura umwana agahita yerekeza mu majyepfo ya Carolina, aho yamurereye ku mazina mashya yamuhaye ya Alexis Manigo.

Kugirango ibi byose bimenyekane ni uko uyu mwana w’umukobwa yashatse gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu myaka ibiri ishize, maze bamusangana icyemezo cy’amavuko cy’igihimbano niko guhita bafata nyina witwa ko wamubyaye bagasanga badahuje amaraso niko guhita batanga amatangazo kuri radiyo hakaboneka nyina w’umwana.

Ibitekerezo

  • ntabWonamubabarirape yarakwiriye

    igihano. cyaburundupe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa