skol
fortebet

Nyuma ya Beyonce,Nick Minaj nawe agiye kwishyurira abanyeshuri, Menya ibisabwa

Yanditswe: Wednesday 10, May 2017

Sponsored Ad

skol

Onika Tanya Maraj [Nicki Minaj] umuraperikazi w’umunya-Amerika w’imyaka 34 y’amavuko agiye kwishyurira ishuri abafana be 30 batishoboye bamusabye ubufasha babinyujije kuri Twitter.
Igitekerezo cyo guhitamo kwishyurira kaminuza aba bafana be biganjemo abamukurikira ku rubuga rwa twitter cyaje nyuma yaho hari benshi bahoraga bamusaba amafaranga yo gukemuza ibibazo bitandukanye kubera ubwinshi bwabo ahitamo kwemerera 30 bahagaritse ishuri kubera kubura ubushobozi. Abarenga miliyoni 20 (...)

Sponsored Ad

Onika Tanya Maraj [Nicki Minaj] umuraperikazi w’umunya-Amerika w’imyaka 34 y’amavuko agiye kwishyurira ishuri abafana be 30 batishoboye bamusabye ubufasha babinyujije kuri Twitter.

Igitekerezo cyo guhitamo kwishyurira kaminuza aba bafana be biganjemo abamukurikira ku rubuga rwa twitter cyaje nyuma yaho hari benshi bahoraga bamusaba amafaranga yo gukemuza ibibazo bitandukanye kubera ubwinshi bwabo ahitamo kwemerera 30 bahagaritse ishuri kubera kubura ubushobozi.

Abarenga miliyoni 20 bakurikira uyu muhanzi kuri twitter bahise batangira kurwanira kujya muri 30 Nicki Minaj azishyurira ishuri biteza impagarara.

Mu guhosha iyi ntambara Nick yavuze ko kugirango agire uwo yemere kwishyurira agomba kuba afite gihamya y’igipapuro yahawe kimwemerera kwiga kaminuza n’ibyo akeneye akobona kwemera kumwishyurira 30 bakuzura akarekera aho.

Benshi mu bakunzi b’uyu muraperikazi bamusabye amafaranga atarenze ibihumbi 2000 by’amadorari ya Amerika mu gihe Nicki Minaj yemeye kuzishyura agera ku bihumbi 6000 kuri buri umwe bitewe n’ibyo azakenera kuko kaminuza zose zitishyura amafaranga angana.

Nicki Minaj yabanje gusaba abifuza ko abishyurira gihamya yagenderaho

Uwitwa Josh uri mu ba mbere Nicki Minaj yemereye kuzishyurira yamwandikiye amusaba amafaranga y’ishuri , ay’icumbi nayo kwishyura isomero.

Josh niwe wa mbere Nicki minaj yemereye kuzishyurira

Nicki Minaj ukunzwe mu ndirimbo ‘No Frauds’ yakoranye na Drake na Lil Wayne bahuriye muri Young Money iherutse kubura imikorere yasoje atebya abwira abamukurikira ko atazarenza 30 yemereye kuko abikoze nawe ntacyo yasigarana yizeza abatabashije gusekerwa naya mahirwe kuzongera gukora igikorwa nk’iki mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa