skol
fortebet

Ommy Dimpoz yavuze uwamufashije kwandika amagambo y’ikinyarwanda

Yanditswe: Sunday 06, May 2018

Sponsored Ad

skol

Dimpoz yavuze ko umuhanzi The Ben ariwe wamufashije kwandika amagambo y’ ikinyarwanda yumvikana mu ndirimbo ye nshya yise ‘Yanje’

Sponsored Ad

Omary Faraji Nyembo wamamaye mu muziki nka ‘Ommy Dimpoz’ muri iki cyumweru dusoza yashyize hanze indirimbo aririmbamo Ikinyarwanda bitungura benshi. Kuri ubu uyu musore ukomaka muri Tanzania yahishuye ko umuhanzi The Ben ariwe wamufashije kwandika amagambo y’Ikinyarwanda yumvikana muri iyi ndirimbo yise ‘Yanje’.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo Ommy Dimpoz uri mu bahanzi bubashywe muri Tanzania yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Seyi Shey nawe uri mu bakomeye muri Nigeria, bayita ‘Yanje’.

Iyi ndirimbo yatunguye benshi uhereye ku izina ryayo riri mu Kinyarwanda kugeza ku nyikirizo yayo yumvikanamo amagambo y’Ikinyarwanda.

Ommy Dimpoz yabwiye Bongostar ko yari afite igitekerezo cyo gushyira ikinyarwanda muri iyi ndirimbo ariko adafite uzamufasha kwandika amagambo y’Ikinyarwanda, ubwo umuhanzi w’umunyarwanda The Ben usanzwe ari n’inshuti ye yari muri Tanzania barabonanye maze ayimuririmbiraho ikiri muri studio niko guhita amwandikira amagambo y’umvikanamo.

Ommy Dimpoz uheruka no kuza mu Rwanda aherekeje Alikiba ubwo bari bitabiriye igitaramo cya East African Party, afitanye umubano wihariye na The Ben ndetse hari n’amakuru avuga ko bombi bafite umushinga w’indirimbo bazashyira hanze mu minsi irimbere.

Ntabwo ari ubwa mbere Ommy Dimpoz yaba yumvikanye aririmba ikinyarwanda dore ko no mu mwaka wa 2016 yashyize hanze indirimbo ayita ‘Ndagushima’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa