skol
fortebet

Ommy Dimpoz yarozwe ku buryo atabasha kumira ifunguro n’ibyo kunywa

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ommy Dimpoz yabwiwe n’abaganga ko yariye uburozi bigatuma inzira y’ibiryo yifunga ku buryo ubu atabasha kumira ifunguro cyangwa kunywa .

Sponsored Ad

Umuhanzi Ommy Dimpoz ukorera umuziki we mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba azwi mu Rwanda cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Yanje’yumvikanamo amagambo y’ikinyarwanda yandikiwe n’inshuti ye The Ben kuri ubu ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo aho yagiye kwivuza.

Uyu muhanzi uri mu bafashwa na Rockstar Africa, amaze amezi atatu ahanganye n’indwara yamufashe mu buryo budasanzwe. Yabwiye Millard Ayo ko byatangiye muri Gicurasi 2018, yabanje kunanirwa kumira ifunguro n’ibyo kunywa ajya kwisuzumisha mu banga muri Tanzania babura indwara, nyuma Guverineri wa Mombasa Joho Hassan[inshuti ye] amushakira abavuzi b’abahanga muri Kenya nabwo birananirana.

Dimpoz ufite intege cyane bigaragarira amaso, yavuze ko ibizamini abaganga bamukoreye muri Kenya byagaragaje ko ashobora kuba yarariye uburozi bigatuma inzira y’ibiryo yifunga.

Muri Kenya binaniranye, bamwohereje kwivuriza muri Afurika y’Epfo naho agezeyo bamubwira ko ashobora kuba yarariye uburozi. Ati “Maze kugira ikibazo gikomeye ibiryo bitakibasha kumanuka narisuzumishije ndetse abaganga bareba inzira y’ibiryo n’izindi ngingo zose mu nda[bakoresheje endescope], baje gusanga hari ahantu hifunze mu nzira y’igogora.”

Yongeyeho ati “Bagerageje kwagura aho hantu gatoya kugira ngo ibiryo bijye bibona inzira ariko uko iminsi yagiye ishira niko ikibazo cyakomeje kugaruka. Ndibuka rimwe nagiye mu bitaro muri Tanzania baransuzuma bambwira ko ari kanseri y’umuhogo, ibyo bakibimbwira nahise ntakaza nk’ibiro bitanu.”

Yakomeje kwivuriza muri Kenya ndetse akomereza na Afurika y’Epfo ari naho bamubwiriye ko ikibazo afite atari kanseri ahubwo ko ‘bigaragara ko yariye uburozi’ bufunga inzira y’ibiryo.

Ati “Tugeze muri Afurika y’Epfo, baransuzumye nabo bambwira ko atari kanseri. Narababajije nti ese ndwaye iki? Bahise bambaza ikibazo nk’icyo nabajijwe n’abaganga bo muri Mombasa bati ‘ese waba warigeze urya uburozi? Ndabahakanira, muganga yambwiye ko iki kibazo mfite ahanini giterwa n’uburozi.”

Mu kuvura bya burundu Ommy Dimpoz, abaganga bamubwiye ko igishoboka ari ukumubaga bakamukorera inzira nshya y’igogora. Ubu, bamaze kumubaga, ari muri Afurika y’Epfo aracyafata imiti no kwisuzumisha kugira ngo abanze akire neza.

Dimpoz wari usanzwe ari umusore w’ibigango, yarahindutse mu buryo bukomeye, yarananutse ndetse ijwi rye ryarahindutse ku buryo kuvuga nabyo ubona ko bimugora cyane.

Ommy Dimpoz aheruka kuza i Kigali mu Ukuboza 2017, icyo gihe yaje aherekeje Ali Kiba waririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa