skol
fortebet

Oprah yavuze urwibutso rukomeye akibitse kuri nyakwigendera Ndikumana Katauti[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 09, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umugore wo mugihugu cya Tanzania, Irene Pancras Uwoya wamamaye muri filime nka Oprah, yahamijeko hari urwibutso akibitse yasigiwe n’uwahoze ari umugabo we, Ndikumana Hamadi Hatauti.

Sponsored Ad

Umukinnyi Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye urupfu rutunguranye, yagiye agirana ibibazo n’uwahoze ari umugore we, Uwoya Pancras byaje gutuma banatandukana bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.

Uyu mukinnyi yashyinguwe ku mugoroba wo ku wa 15 Ugushyingo 2017 I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Mu muhango wo kumushyingura Oprah ntiyahagaragaye nk’uko byari byatangajwe.

Nyuma y’imyaka itatu uyu mugabo yitabye Imana, Uwoya yavuzeko hari urwibutso abitse rukomeye rutuma ahora yibuka uyu mugabo wapfuye baramaze gutandukana.

Uwoya ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Ghafla Mag, ubwo bamubazaga kuri uyu wahoze ari umugabo we.

Yagize ati “Hamadi ndacyabitse urwibutso rwe rukomeye, icyambere twabyaranye umwana nkunda cyane twise Ndikumana, icyakabiri niwe mugabo wenyine wabashije guzuza umunezero mu mutima wanjye”

Krish Ndikumana umwana wa Katauti na Oprah

Uyu mugore yakomeje avugako nubwo Katauti yapfuye baratandukanye ngo yari akimukunda ndetse yajyaga arota bongeye gusubirana.

Ati“Yapfuye nkimukunda kuko yari umubyeyi w’umwana wanjye ndetse najyaga ndota twasubiranye kuko Hamadi yarankundaga cyane nanjye nkabibona”

Katauti ni umukinnyi wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mugabo yapfuye ari hafi kuzuza imyaka 40 y’amavuko,yakoze ubukwe bw’agatangaza na Oprah bwabereye muri Tanzania, urugo rwabo ntirwarabye kuko aba bombi batandukanye bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu bise Krish Ndikumana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa