skol
fortebet

Pasiteri bamuguye gitumo bamusangana abagore n’abakobwa basenga bambaye ubusa

Yanditswe: Thursday 12, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ku wa Gatanu w’icyumweri gishize, mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda muri Rukiga, polisi yataye muri yombi pasiteri Adah Kahahabo nyuma yo ku mugwa gitumo bakamusangana abagore n’abakobwa barindwi basenga bose bambaye ubusa.

Sponsored Ad

Icyatunguye abapolisi ni uko mu bantu basanzwe mu nzu basenga, bose bari abakobwa n’abagore kandi bambaye ubusa, uretse pasiteri wenyine wari umugabo.

Nkuko Daily Monitor ibitangaza, iyo nzu ngo aba basengeragamo mu buryo butemewe n’amategeko yari iyuwo Pasiteri Adah Kahahabo uyobora itorero Full Gospel Church.

Bivugwa ko abagabo b’aba bagore aribo batanze amakuru nyuma yo kumara icyumweru abagore barataye ingo zabo bari mu masengesho y’amanywa n’ijoro kwa pasiteri Adah Kahahabo.

Umuyobozi muri aka gace, Emmy Ngabirano yatangaje ko batunguwe no kubona abayoboke ba Adah Kahahabo bambaye ubusa, ibintu byateye amatsiko ngo ni icyo uyu mupasiteri yakoreshaga aba bagore.

Yagize ati, “Twubaha ubwisanzure ku bemera, ariko bashobora kubaha amategeko ariho agenga insengero. Ikindi kandi bagomba kwiyandikisha bakaba idini rizwi”

Ngabirano yakomeje avuga ko abo batawe muri yombi bafunzwe bashinjwa gukora idini ridakurikije amategeko kandi bagasenga bambaye ubusa, mu kwirinda ko hari abandi bazongera gupfira mu bujiji bitwaje gusenga Imana nk’ibyabaye kuri Joseph Kibwetere mu 2000 ubwo abantu barirwa mu majana bahiriye mu nzu basenga.

Ibitekerezo

  • Aka ni akumiro.Ikibabaje nuko pastors bose bagira abayoboke batabarika.Abantu babibeshyaho,bakeka ko bakorana n’Imana,nyamara nkuko Yesu yavuze,ni "Amasega yambara uruhu rw’Intama".Nta soni bagira zo kwiyita "abakozi b’Imana".Muli Abaroma 16:18,havuga ko nubwo biyita abakozi b’Imana,ni abakozi b’inda zabo.Baba bishakira ifaranga.Abakristu nyakuri,Yesu yabasabye gukorera Imana ku buntu,badasaba amafaranga.Muli Ibyakozwe 20:33,Pawulo yatanze urugero.Umurimo w’Imana yawufatanyaga no gukora akazi gasanzwe,akaboha amahema akagurisha.Nta Cyacumi yasabaga,kimwe n’abandi bigishwa ba Yesu.Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi,kubera ko nta masambu bagiraga nkuko Kubara 18:24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa