Pasiteri Mboro arashinjwa gucuruza amatike yo kujya mu ijuru-AMAFOTO
Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017
Abantu 2 biyita abakozi b’Imana barimo uwitwa Tito n’umugore we Amanda Watts bari mu maboko ya polisi muri Afurika y’Epfo bakurikiranyweho gucuruza ibyangombwa bavuga ko ari ibyo kwinjira mu ijuru (Ticket), aho bavuga ko izo tike bazihawe n’umukuru wabo uzwi nk’umuhanuzi Mboro.
Aba bantu bagurishaga tike zabo mu madolari 99.9 kuri buri gatike, bakaba bavugaga ko izo tike zikoze muri Zahabu ko zavuye mu ijuru nk’uko babanje kubibwirwa na Mboro.
Aba bakozi b’Imana bakanguriraga abaturage kugura (...)
Abantu 2 biyita abakozi b’Imana barimo uwitwa Tito n’umugore we Amanda Watts bari mu maboko ya polisi muri Afurika y’Epfo bakurikiranyweho gucuruza ibyangombwa bavuga ko ari ibyo kwinjira mu ijuru (Ticket), aho bavuga ko izo tike bazihawe n’umukuru wabo uzwi nk’umuhanuzi Mboro.
Aba bantu bagurishaga tike zabo mu madolari 99.9 kuri buri gatike, bakaba bavugaga ko izo tike zikoze muri Zahabu ko zavuye mu ijuru nk’uko babanje kubibwirwa na Mboro.
Aba bakozi b’Imana bakanguriraga abaturage kugura utu dutike bababwira ko imperuka yenda kugera bityo bakaba bagomba kwiteganyiriza bakazicarana bityo ababarirwa mu Magana bakaba bari bamazekusigura ndetse n’abandi bari bakiza kuzishaka ku bwishi.
Aba bantu baje gutabwa muri yombi nyuma yo kuvumburwa ko bari kugurisha ibintu bitujuje ubuziranenge kuko hari abaguraga izo tike bazi ko ari izizabajyana mu ijuru koko nk’uko babyigishwaga n’abo bahanuzi, ariko hakaba n’abaziguraga kuko babanzaga kwigishwa ko ari zahabu bari kugura ariko nyuma bazigeza yo bagasanga ari imbaho basize irangi rya Zahabu.
Ubwo batabwaga muri yombi, uwitwa Amanda yasobanuye ko izi tike yazihawe na Pasiteri Mboro kandi ko na we yazihawe na Yesu ngo azicuruze.
Uyu mugore yasabye polisi ko aho kumufunga yashaka Pasitor Mboro cyangwa Yesu ikaba ari bo ifunga kuko ari bo bamuhaye ibyo byangombwa byo guha abashaka kujya mu ijuru vuba aha.
Uyu mucuruzi w’amatike yakomeje avuga ko mu minsi micye we n’umuryango we ndetse n’abandi bari baguze izi tike bari kuba bagurutse bagiye aho bemerewe kurya no kunywa icyo bashaka cyose.
Polisi yatangaje ko aba bacuuruzi biyita abakozi b’Imana bari bamaze kwegeranya asaga ibihumbi 10 by’Amadolari bavanye muri izo zahabu zitari zo.
Paseka Motsoeneng umenyerewe ku izina rya Mboro, ni umwe mu biyita abakozi b’Imana muri Afurika y’Epfo bakunze kurangwa n’udushya no kutavugwaho rumwe guhera mu myaka yashize, aho muri 2016 yabwiye abayoboke b’idini ye ko aherutse gusura ijuru akabona Yesu afite n’umugore mwiza ukiri muto.
Si ibi gusa kuko nyuma yaho yongeye kuvuga ko yatembereye mu ijuru mu minsi mikuru ya Pasika akanifotozanya n’Imana ndetse n’Abamalayika ariko kubw’ingorane akaba yari yabuze telefone ye ngo abereke amafoto.
Ibitekerezo
Ariko se ntibabanza no kwibaza kuri iryo zina rya pasiteri koko cyakora isi igeze kumusozo.
Yego ko ngo ni Mboro!!!?
Inkuru ziragwira ariko iyuyu mugirwa pasiteri ni agahomamunwa. Baravuga ngo ibyabapfu biribwa n’abapfumu, abo bakristu ba pastor mboro bajya basoma bibiliya 👎bamenye ko itike yo kujya mw’juru umuntu azayihabwa nibikorwa byiza yakoze. Hazabanza gupfa hakurikireho kuzazukana na Yezu cg Yesu, erega igihe kiregereje twirinde abaza badushuka bitwaje ijambo ry’Imana. Muri Matayo 7:15 handitse ngo "Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi". Uwo pastor mboro ntazagere mû Rwanda mw’izina rya Yezu, turamwamaganye

Ngo Mboro arasebya iyo ndangamugabo !! ?? ahubwo ajye yitwa Nnyo !!
mbega paster wibinyoma nisega iryana nkuko ijombo ry’IMANA ribivuga arebashyato natihana azabona ishyana ndunva azangurisha nisi(nomurwanda abatubuzi nibenshi sinjyanunva ububanse ubuturo byubutaka butagatifi basengeraho bushyuye nyirabwo niyitwa umukozi w’IMANA IMANA iturengere itwigishe ubyenjye
Yewe, ni mboro koko!
Ubwo se abayigura bo bafite ibitekerezo bizima? Bibwira se yuko icyo gipapuro gihinduka spirit ishobora kuzamukana n’iy’umuntu witabye Imana?
Kutarya iby’indangare ni ubuswa! Wowe bakubwira ngo umuntu yagiye mu ijuru yifotozanya n’Imana ukabyemera utari umureezi? Niyo mpamvu nge rwose ubu budini bw’inzaduka n’ingirwa bapasiteri birirwa baboroga muri karitsiye nta mwanya nabataho kuko bose ni imitwe yo gushaka imibereho, ni aba escrocs!
Hahaha ngo yitwa nde akumiro no nyamitwe naho amavunja ararengana
Brothers and sister take a look on this figure of 99.9, to my understanding it is 666 that is inverted down.
Arikose mana ibinibiki koko
Ahhh nzaba mbarirwa
mukuri nagahumamunwa
ibi nibyabihe pawulo yavuze
abantu muri iyi minsi bakwiriye gusenga kndi bagashishoza .
Yesu christo we wenyine niwe wavuze ati ntabaza ndagutabara kwereke ibikomeye biruhije utamenya
Baza nyiri bihe niwe munyakuri muribibihe .
Ariko abantu nabo barayobye kweri ni gute umuntu akubwira ngo gura ticket ijya mu ijuru Koko??? Nabe nabaziguze baziko ari imari bagenda bagasanga barapfunyikiwe!!!!!Tujijuke rwose!! Ijuru ntawe urigura ahubwo rirakorerwa, riraharanirwa