skol
fortebet

Pasiteri yiganye Yesu agendesha amaguru hejuru y’amazi ingona zimusamira mu kirere maze ziramutanyaguza zimugira ubuceece

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umu pasitori wagerageje kwigana ibivugwa kuri Yesu muri Bibiliya aho ivuga ko Yesu yagendesheje amaguru hejuru y’amazi, arohamye mu mazi atanyaguzwa n’ingona.

Sponsored Ad

Uyu mu Pasitoro azwi ku izina rya Jonathan Mthethwa wo mu itorero Saint of the last day church ryo muri Afurika y’Epfo, ibi yabikoze agerageza kwambuka umugezi witwa Crocodile River bishatse kuvuga (umugezi w’ingona) usanzwe ubamo ingona nyinshi.

Yari yizeye ko ari bubashe kugendesha amaguri hejuru y’amazi kuko na Yesu yabashije kubikora kandi na we akaba yumvaga amwizeye bihagije.

Pasitori Mthethwa uturuka mu gace kwitwa White River Mumalanga yitabye Imana kuwa gatandatu ubwo yerekaga abayoboke b’itorero rye ko ashobora gukora nk’ibyo Yesu yakoze mu gihe yatambukaga hejuru y’amazi ntarohame.

Inkuru dukesha Daily Post, iravuga ko yinjiye mu mazi akagera nko muri metero mirongo itatu (30) maze ingona 3 batamenye aho ziturutse zigahita zimusamira mu kirere zigahita zimutanyaguza.

Aganira n’iki kinyamakuru, umudiyakoni wo muri iri torero witwa Nkosi yavuze ati: ”pasitoro wacu yari amaze igihe atwigisha ku birebana no kugira ukwizera guhanitse ndetse akanatubwira ko azaduha urugero akigana Yesu Kristo akagendera hejuru y’Amazi.”

Ibi uyu mu pasitoro yabikoze nyuma yo kumara icyumweru cyose asenga yiyiriza ubusa ku buryo abayoboke be bari bizeye ntagushidikanya ko azabishobora kuko biyumvishaga ko Imana yamwumvise bihagije mu gihe cy’icyumweru cyose yari amaze yiyiriza ubusa kandi anasenga.

Nkosi kandi yongeyeho ko “Ingona zimaze kumurangiza hejuru yamazi hahise hareremba ikweto za sandari yari yambaye hamwe n’utwenda tw’imbere gusa.“

Abashinzwe umutekano mu Gihugu bahageze nko mu minota 30 ariko ntakintu bakoze kuko basanze pasitoro n’ubundi yarangije kwicwa n’ingona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa