skol
fortebet

Perezida Marcelo Rebelo ukekwaho icyorezo cya Coronavirus yashyizwe mu kato azamaramo ibyumweru

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Marcelo Rebelo Perezida w’iki gihugu cya Portugal yashyizwe mu kato kazamara ibyumweru bibili nyuma yo gukwaho kwanduzwa n’umunyeshuri Coronavirus.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusurwa n’umwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri Inzego z’ubuzima muri Portugal,byemejwe ko umwe muri abo banyeshuri afite Coronavirus, ndetse n’ishuri yigamo rirafungwa.

Perezida Rebelo yemeye igitekerezo cy’inzego z’ubuzima cyo kuba ashyizwe mu kato mu rugo rwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nk’uko byanditse mu iri tangazo. Abaganga bemeza ko muri icyo gihe aribwo umuntu aba amaze kugaragaza ibimenyetso iyo yanduye.

Itangazo rigira riti “Perezida wa Repubulika yumvise inzego z’ubuzima nubwo nta kimenyetso na kimwe afite, afata umwanzuro wo guhagarika gahunda z’akazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere… muri iki gihe aho Abanyaportugal bagaragaza ubumwe bwo hejuru mu maso ya Coronavirus, Perezida wa Repubulika arabizi ko agomba gutanga urugero rukomeye mu kwirinda.”

Ibitekerezo

  • Aka ni akumiro.Ibintu birimo kubera mu isi yacu biteye ubwoba n’agahinda.Ni gihamya yuko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUZAROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa