Peter Kadama yakubise bikomeye umugore we Christine kugeza ubwo ajyanwe mu bitaro bitewe n’inkoko yo kurya kuri Noheli
Yanditswe: Friday 20, Dec 2019
Umugabo witwa Peter Kadama wo mu gace ka Budaka muri Uganda yakubise umugore we Christine Kayendeke kugeza ubwo ajyanwe mu bitaro amuziza guteka inkoko yari kuzaribwa ku munsi mukuru wa Noheli uzaba kuwa 25 Ukuboza uyu mwaka.
Kadama ubwo yaguraga iyi sake amashilingo ibihumbi 15, yabwiye umugore we ko izaribwa kuri noheli nk’uko Daily Monitor ibitangaza.
Gusa ngo uyu mugore ntiyabyubahirije, ku Cyumweru gishize arayibaga arayiteka maze ubwo umugabo yagarukaga mu rugo asanga yayitetse.
Ibi byarakaje Kadama bikomeye, yadukira umugore we aramukubita amugira intere.
Ushinzwe amakuru muri Budaka, Joseph Gadimba avuga ko " Kadama w’imyaka 50 yakubise umugore we hafi kumwica. Ubu ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Budaka. Iki kibazo ntikiragera kuri polisi ariko twasabye Kadama kwita ku mugore kugeza akize."
Gadimba avuga ko imiryango y’impande zombi ari yo izinjira muri iki kibazo igihe umugore azaba yakize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *