skol
fortebet

Peter Okoye yavuze icyakorwa kugirango P-Square yongere yumvikane

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Peter Okoye umwe mu bagize P-Square yavuze impanga ye Paul iramutse iretse ingeso yo kumusuzugura n’umuryango we bakongera bagahuza bagashimisha abafana babo nkuko byahoze.

Sponsored Ad

Peter Okoye umwe mu basore b’impanga bahoze bagize itsinda rya P-Square ryari risanzwe rikorera umuziki mu gihugu cya Nigeria, yagaragaje hari ikintu kimwe rukumbi gishobora gukosorwa ku mpande zombi itsinda P-Square rikongera kumvikana.

Peter mbere y’uko akomoza kucyakongera kumuhuza n’impangaye Paul Okoye bakongera kuririmbira hamwe nka Groupe, yabanje kugaruka kubyabaye imbarutso yo gutandukana kwabo aho avuga ko agasuzuguro Paul Okoye yagaragarizaga umuryango we ariko kari hejuru yabyose.

Peter Okoye yavuze ko igihe haba habayeho kubahana no kubaha umuryango w’undi 100%ntakabuza ko abakunzi ba P-Square bakongera kumva indirimbo zabo bombi nk’uko byahoze mbere y’uko batandukana.

Itsinda rya P-Square ryatandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka aho buri umwe asigaye akora umuziki ku giti cye. Peter ubu asigaye azwi mu muziki nka Mr.P, mu gihe impanga ye Paul isigaye ikora nka Rude Boy.
Amagambo akomoza kukuba iritsinda ryaba Okoye bombi rishobora kongera kubaho, Peter Okoye yayatangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Citizen TV yo muri Kenya ari naho yavuze ko ikintu gikomera aruko habaye gusigasirwa kw’Indangagaciro z’umuntu.

Peter yavuze ko ingeso yagasuzuguro kuri Paul yari imaze kuba karande kugeza naho Atari asigaye atinya kumutukira mu ruhame no gusuzugura umuryango we kandi we atarigeze abikora habe n’umunsi n’umwe.

Yongeyeho ko kuba P-Square yarasenyutse, ataribwo bwambere byari bibayeho kuko byari bimaze kuba inshuro eshatu kandi ikibazo ari kimwe gusa kidahinduka hagati yabo. Yvuze ko kuba impangaye yarasuzuguraga umuryango we ari ikibazo gikomeye ndetse adashobora kwihanganira mu gihe yifuza kubahisha umugore we n’abana be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa