skol
fortebet

PGGSS 8:Biri mu nshingano zanjye gushimisha abafana ntabikoze akazi kaba gapfuye– Christopher

Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Christopher yavuze ko impamvu ituma abafana be bamwishimira ari uko biri mu nshingano ze kubashimisha ndetse ngo atabikoze yaba yishe akazi.

Sponsored Ad

Christopher Muneza ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari mu irushanwa rya PGGSS 8 aho uyu musore ukunzwe n’imbaga y’abantu ubwo yatunguranye mu Karere ka Musanze ubona ko abafana bamwishimye ndetse bafatanya nawe kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo “ Birahagije” ndetse n’ izindi .

Mu kiganiro UMURYANGO wagiranye na Christopher twamubajije ibanga akoresha kugirango ashimishe abantu atubwira ko ntakidasanzwe ahubwo aruko ibhangano bye akenshi biva muri inzu zitunganya umuziki bifite umwimerere byagera hanze bigakundwa yongera ho ko gushimisha abafana be biri mu nshingano ze ndetse aramutse atabikoze yaba yishe akazi .

Yagize ati “ Ntarindi banga nkoresha kugirango abafana banjye bishime kuko akazi kanjye ni ukubashimisha ndamutse ntabigezeho naba nishe akazi , Ibanga cyangwa umwimerere nkoresha nuko indirimbo zanjye zitabwaho cyane muri studio zigasohoka ari umwimerere".

Tumubajije niba hari imbogamizi yagize mu gitaramo cye yadusubije ko ntazo yagize asoza abwira abafana be ko mu gitaramo cy’ubutaha kizabera i Huye hari agaseke agomba gufungurira abafana be ndetse abasaba ko bazaza ari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa