skol
fortebet

PGGSS 8 Musanze: Khalifan yafashwe n’ ikiniga amarira amubunga mu maso [ AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 03, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS ku nshuro yayo ya 8 bakoze igitaramo kidasanzwe mu Ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Musanze nyuma yuko bavuye i Gicumbi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 2 Kanama 2018. Nibwo abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani bakoze igitaramo cya 2 cyabereye i Musanze cyakurikiye icyaberemu Karere ka Gicumbi.

Tumwe mu dushya twaranze igitaramo cyabereye i Musanze :

Active: Bageze ku rubyiniro ahagana saa 2:30 z’ igica munsi mu mbyino zidasanzwe aho wabonaga ko babyina cyane kurusha uko baririmba.

Ikindi ni uko iri tsinda ryishimwe na benshi bitewe n’ uko baririmbye mu gihe gito ndetse babasha kwiyereka abafana babo icyo babateguriye.

Young Grace: yagaragaje imyambarire idasanzwe imbere y’abafana be i Musanze.

Ikindi nuko wabonaga ko abafana bagendera mu kigare nyuma yuko active bari bamaze kubashyushya.

Khalifan: Umuraperi ukunzwe kubera uburyo yitwara ku rubyiniro yashimishije abantu benshi kugera ubwo yasabye abari aho bose ko yabanyuririramo amateka ye , kugera ubwo yajunguje umutwe amarira amubunga mu maso ubona ko ikiniga kimufashe .

Nyuma y’ uko uyu muhanzi avuye ku rubyiniro yabajijwe impamvu yabunze amarira mu maso yasubije ko yabitewe nuko yibutse ingendo yajyaga akora ava gikondo ajya Nyamirambo gukora yo indirimbo nta mafaranga yo gutega imodoka afite.

Yagize ati ” Njya nibuka ukuntu najyaga mva i Gikondo njya Nyamirambo gukora indirimbo gusa kuri ubu nkaba mpagaze imbere y’ imbaga y’abantu bangana gutya Ndishimye “
Ikindi nuko uyu muhanzi yarashyigikiwe n’abahanzi bagenzi be barimo Jay Polly , Jack B ndetse n’abandi .

Bruce Melody : Yageze ku rubyiniro ubona ko abantu bamwishimiye cyane ndetse ko bari banamukumbuye. Yaririmbye indirimbo ze zikunzwe zirimo “Ntundize” gusa ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise “Ikinya” abanyamusanze bayibyinnye bivuye inyuma.

Queen Cha: Yatunguye abantu ubwo yinjiraga ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi bambaye bidasanzwe ndetse nawe yambaye umwenda watunguye benshi bitewe nuko wagaragaza uko ateye ndetse akanyuzamo akabyinisha umubyimba ibintu byatunguye benshi.

Uncle Austin: Akigera ku rubyiniro wabonaga abantu bazi indirimbo ze gusa badashyushye.

Jay C: Umuraperi wagaragaje udushya tudasanzwe ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise " Am Back yahagurukije abantu benshi kubera uburyo ikunzwe muri Musanze.

Mico The Best: Mico yageze ku rubyiniro yarimbye cyane ndetse ko ubona ko aberewe cyane , kandi wabonaga abantu bazi indirimbo ze gusa umubare wababyinaga indirimbo ze wari mucye cyane ugereranyije n’ abandi.

Just Family: Baje ku rubyiniro yabo bise “bakubwire “ ubona ko abantu batakibibuka gusa icyaje gutungura abantu ni uko mu ndirimbo zabo baririmbye wabonaga zitazwi kandi zidashyushye.

Christopher: Yageje ku rubyiniro ahagana saa 4:30 imvura igiye kugwa maze asaba abanya Musanze ko bahuriza hamwe bakamagana imbeho ,mu mu minota micye uyu muhanzi yaramaze kunyeganyeza aho ikirozi cyari.

REBA AMAFOTO:













Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa