skol
fortebet

PGGSS 8: Lion Manzi yagize icyo avuga ku bahanzi bagura abafana muri guma guma

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Lion Manzi yavuze ko biriya ntacyo biba bivuze mu mboni y’aba Judges kubera ko ngo hari byinshi bagenderaho iyo barimo gutanga amanota, ngo biriya ntago ari ibintu bishobora kugira icyo bihindura.

Sponsored Ad

Irushanwa rya PGGSS8 rigeze mu hagati, dore ko abahanzi bamaze gutaramira mu turere turimo Gicumbi na Musanze, ndetse iyo batataramye bajya gukora ibitaramo byo kwiyereka abakunzi babo bari hirya no hino Mini Roadshow.

Mu gitaramo cyabaye ubushize mu Karere ka Musanze bamwe mu bafana bagaragaye barimo kwishyurwa amafaranga n’abahanzi bashyigikiye mu gitaramo cya PGGSS 8 , gusa Manzi umwe mu batanga amanota mu irushanwa yavuze ko ntacyo bivuze kuko hari byinshi bagenderaho batanga amanota.

yagize ati “Abafana bishyuwe bagaragarira ijisho, tubaye dushukwa n’abafana twaba twarahaye igikombe abatagikwiye. Ntago ari ubwambere biriya bibayeho gusa dufite inararibonye rihagije k’uburyo ntacyo bizaduhungabanyaho.”

Iri rushanwa rimaze imyaka irindwi ribera mu Rwanda kuva mu 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Muri uyu mwaka, iri rushanwa rihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Igitaramo cya gatatu kizabera mu karere ka Huye ku wa 16 Kamena 2018, hanyuma bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena, basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana igihembo gikuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa