skol
fortebet

PGGSS 8: Ntabwo umuhanzi umwe ari we unteye ubwoba ahubwo bose uko ari icyenda banteye ubwoba -Christopher

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Muneza Christophe uzwi nka Christopher muri muzika nyarwanda ari mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani. Nawe ubwe ngo ikizere ni cyose, umunsi utinze kugera akandika amateka yegukana ibikombe bibiri icyarimwe kuko adahanganye n’umuhanzi umwe ahubwo ari abahanzi 9 bose bari mu marushanwa.

Sponsored Ad

Hasigaye igitaramo kimwe ngo irushanwa rya Guma Guma risozwe. Mu turere tune baririmbiyemo hari isura byatanze kuri buri muhanzi bitewe nuko yagiye yitwara ari nabyo ahanini bigenderwahomu guha amahirwe abahanzi.

Bamwe mu bakurikiraniye hafi ibya PGGSS 8 bavuga ko abahanzi 2 aribo Christopher ndetse na Bruce Melody aribo bahanzi bahanganye kugera magingo aya , gusa Christopher we yatangaje ko adahanganye n’umuhanzi umwe ahubwo ahanganye n’abahanzi 9 kandi bose bakoze.

Yagize ati “Ati “Bose turahatanye ntabwo umuhanzi umwe ari we unteye ubwoba ahubwo bose uko ari icyenda banteye ubwoba kuko batoroshye.”

Abantu bazaza i Gikondo ngo ni bo bazamushyiriraho akadomo ko igikombe ari bugitware ngo ni na bo bagiye bamufasha mu gukora itandukaniro ari nayo mpamvu ahabwa amahirwe uyu munsi. Aho yiteguye kuzegukana akayabo ka miliyoni 35z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Bakomeze bampe amahirwe kuko byose ndabishaka nkakora amateka nkegukana ibikombe bibiri icya rimwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa