skol
fortebet

Platini wo muri Dream Boys yagize icyo avuga ku inkumi y’uburanga yatereye ivi ayambika impeta y’urukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho kuwa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 hatangiye gukwirakwizwa amafoto agaragaza Platini Nemeye wo muri Dream Boys yambika impeta umukobwa,ndetse anamuha indabyo,ibintu byatumye benshi bahamya ko ari umukobwa basigaye bakundana, kuri ubu uyu muhanzi yamaganye aya makuru.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Platini yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, yahamije ko ibyo bamuvuzeho ataribyo ndetse nta mukobwa yigeze yambika impeta, yongeraho ko nta n’umukobwa azigera apfukamira.Yagize ati:” Njye ntamukobwa ndambika impeta ariko kandi nindamuka nanabikoze sinzigera mpfukamira umukobwa…”


Platini yakomeje avuga ko aho ariya mafoto na video byaturutse ngo ni amashusho yafashwe ubwo bafataga amashusho y’indirimbo yabo nshya, bikaba kandi bivugwa ko ari indirimbo iri tsinda rya Dream Boys rihuriyemo na Riderman, aha hakaba harabayemo agace uyu muhanzi akina yateye ivi yambika impeta umukunzi, bityo yabikora nk’uko bizagaragara mu ndirimbo hagafatwa ifoto yatumye benshi bakeka ko yaba yambitse impeta umukunzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa