skol
fortebet

Producer Pacento yakorewe agashya n’umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ku isabukuru y’amavuko ya Producer Pacenti yabwiwe n’umukunzi we ko yafashe bugwate umutima we ndetse ko yifuza kuzibanira nawe mu minsi yose azaba akiri ku Isi.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 15 Nzeli 2018, Producer Pacento yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, aho byitabiriwe n’abantu banyuranye barimo n’umukunzi we Umulisa Benitha wahoze akundana na Lil G Bakaza gutandukana ku mpamvu zitamenyekanye .

Pacento ubusanzwe witwa Patience Dedithe Akimana wavutse taliki 15 Nzeli 1989, avukira mu Karere ka Huye ahazwi nk’i Tumba. Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye cyane harimo Nisamehe ya Safi na Riderman, Till i die yahuriyemo n’ibyamamare bitandukanye, n’izindi nyinshi.

Uyu musore amaze igihe ari mu munyenga w’urukundo n’umwari witwa Umulisa Benitha ,Ejo hashize ubwo Pacento yizihizaga isabukuru y’amavuko, Queen Nitha yamuvuze ibigwi, ashimangira ko Pacento ari we musore bazamarana imyaka y’ubuzima asigaje ku isi.

yagize ati “Isabukuru nziza k’umuntu wafashe bugwate umutima wanjye, warakoze ku bihe by’ingenzi ndetse bitazibagirana wazanye mu buzima bwanjye, Imana ikomeze kuguha umugisha mu minsi yawe. Isabukuru yawe inyibutsa ko ari wowe muntu nifuza kuzamarana igihe cyose nsigaje ku isi. Ntago nategereza gufungura urugendo rushya mu buzima bwacu, ndagukunda cyane kandi Isabukuru nziza.”

REBA AMAFOTO ATANDUKANYE AGARAGAZA UKO IBIRORI BYAGENZE:










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa