skol
fortebet

Reba agahinda k’umukobwa w’uburanga wifotozanyije na Raila Odinga muri Hoteli bigateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Seraphine Wambui Mbote ukomoka muri Kenya, yatangaje ko yatangiye guterwa ubwoba no gutukwa nyuma y’uko hasakaye amafoto ye ari kumwe na Raila Odinga wahataniye kuyobora Kenya.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo ifoto y’umunyakenyakazi yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ari mu byishimo bikomeye na Raila Odinga. Gusa ubuzima yaje kubamo nyuma yaho bwamubereye ihurizo rikomeye.

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya cyabashije kuvugana n’uyu mukobwa avuga ko ifoto ari kumwe na Raila Odinga yashyizwe hanze nyuma y’iminsi ibiri bahuye.Ngo yatunguwe no kuyishyira ku rubuga rwe rwa Facebook yakirizwa ubutumwa butandukanye bumwibasira.

Yakomeje avuga ko yifotozanyije na Odinga nk’umufana we nta kindi kirengaho ariko ngo yatunguwe bikomeye no kubona benshi mu baturage bo muri Kenya baragiye babihuza na Politiki.

Mbote akomeza avuga ko yatangajwe n’amagambo yagiye aherekeza n’iyo foto hirya no hino mu bitangazamakuru bavuga ko ari indaya.Abandi bakavuga ko yoherejwe kugirango yice Odinga ubundi amatora y’umukuru akorwe mu mahoro.

Yagize ati “Byose ni ibinyoma.Ndarengana rwose nari nibereye ahantu ndigufata icyayi.Nta muntu wigeze unyizera ubwo nasobanuraga ibijyanye n’iyi foto n’uburyo nifotozanyije na Raila.Byamaze ibyumweru bitatu kugirango iriya foto isohoke.”

Ngo bitewe n’uburyo yakomeje gutukwa na benshi yatangiye gutekereza uko yashaka umunsi akazasobanura ibijyanye n’iyo foto akanifashisha itangazamakuru.Ati “Nari muri Hotel, mbona umuntu usa na Raila, ndasakuza cyane!Yahise ahindukira arandeba.Nari mfite amatsiko menshi kubona yarahise andebe."


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa