skol
startimes

Reba akamaro gakomeye utari uzi Vitamine A imaze ku buzima bwa muntu n’umubiri,Ibiribwa wayisangamo ndetse n’ibibi byayo iyo ikubayemo nyinshi

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 5 August 2020 Yasuwe: 1610

Vitamin A ni imwe muri za vitamin zifitiye umubiri akamaro kanini cyane kuko ifite umwihariko aho ikenerwa na buri rugingo rw’umubiri w’umuntu.

Ese ni akahe kamaro ka vitamin A

Nk’uko tumaze kubivuga haruguru, vitamin A ni ingenzi cyane ku mubiri w’umuntu kuko ifasha buri rugingo rw’umubiri kugubwa neza.

Iyi vitamin kandi ifasha mu gukora abasirikare b’umubiri binyuze mu nsoro zera, iyo umubiri urwaye uba ukeneye vitamin A kugirango ibashe gukora za nsoro zongera abasirikare mu mubiri bityo umuntu ntazahazwe n’indwara runaka.

Vitamin A ni ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu kuko ifasha amaso kubona neza, iyo ihagije mu mubiri, nta kibazo na gito umuntu agira cyo kubona nijoro, ibi bishatse kuvuga ko niba ujya ugira ikibazo cyo kutabona neza nijoro, ubwo urabura vitamin A, ikindi kandi ijisho ni rumwe mu ngingo zidasimburwa ari nayo mpamvu umuntu akwiye kwihata indyo yiganjemo vitamin A kugirango arinde amaso guhuma.

Aha wakwibaza uti ese vitamine A iboneka he?

Vitamin A iboneka mu byo kurya bya buri munsi dufata byiganjemo:

-Amata n’ibiyakomokaho

-Inyama y’inka, inkoko ndetse n’amafi

-Vitamin A kandi wayisanga mu bishyimbo, amashaza, epinari, karoti, inyanya poivron ndetse no mu birayi.

-Vitamine A kandi wayisanga mu mbuto nk’amacunga, water melon, imyembe, avoka ndetse na pomme.

Ni iki umuntu akwiye kwitondera?

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyo iyi vitamine yabaye nyinshi mu mubiri bishobora guteza zimwe mu ngaruka zirimo kugira isesemi no kuruka ndetse umuntu akaba yagira umujinya w’umuranduranzuzi nta mpamvu.

Iyi akaba ari nayo mpamvu buri wese akwiye kwitondera gufata indyo yiganjemo iyi vitamin ku bwinshi.

Src: passeportsante

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ingaruka mbi utari uzi ku buzima bwawe ziterwa no gutekereza...

Ubusanzwe gutekereza ni byiza kandi birafasha mu buryo bwo kugera ku ntego...
7 August 2020 Yasuwe: 2752 0

Umugabo yaguye mu kantu nyuma yo gusoma ikiganiro cya WhatsApp hagati...

Umugabo wubatse wafashe umugore we amuca inyuma n’umuhungu abereye muka se...
5 August 2020 Yasuwe: 22710 0

Reba akamaro gakomeye utari uzi Vitamine A imaze ku buzima bwa muntu...

Vitamin A ni imwe muri za vitamin zifitiye umubiri akamaro kanini cyane...
5 August 2020 Yasuwe: 1610 0

Reba akamaro gakomeye utari uzi ku buzima bwawe no ku ruhu ko kurya imboga...

Nubwo dukoresheje ijambo imbwija, ariko tugiye kuvuga ku mboga zose ziri mu...
4 August 2020 Yasuwe: 2809 1

Esperancia uzwi ku izina ’Abakobwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite...

Umukecuru Nyirangondo Esperancia utuye mu karere ka Gisagara umurenge wa...
4 August 2020 Yasuwe: 10855 1

Reba akamaro gakomeye utari uzi ku mubiri wawe no ku buzima ko kurya Avoka...

Abantu benshi ntabwo banya bamenya ibyiza byo kurya Avoka, kuko biragoye...
3 August 2020 Yasuwe: 3434 0