skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza ubwiza n’uburanga bw’umukobwa uri mu rukundo na Mico The Best

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mico yatangaje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Acacia ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Umuhanzi nyarwanda Mico The Best wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Arabyemeye’, ‘Yamaze’, ‘Arashotorana’, ‘Indahiro’, ‘Umugati’ yatangaje ko kuri ubu ari mu rukundo rweruye n’umukobwa witwa witwa Acacia ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mico The Best aganira n’Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko nta gushidikanya ari mu rukundo rw’igifute n’umukobwa w’Umunyamerikakazi.

Ati”Mfite umukobwa dukundana w’Umunyamerikakazi witwa Acacia, tumaranye igihe kitari gito. Mbitangaje ubu kubera ko aribwo numva mu mutima wanjye nabishyira hanze. Ni Umunyamerika wuzuye ndetse ni naho aba.”

Mico The Best yemeza ko kuba uyu mukobwa atari hafi ye mu Rwanda ntacyo bitwaye kuko amuhorana mu ntekerezo ze umunsi ku wundi.

Ati”Ibyacu bifite umuzi ntabwo navuga ko dukundana amba kure. Ntabwo nigeze ngaragaza umukunzi wanjye kuva kera kubera ko numvaga ntarapanga ikintu kizima ariko uriya nshobora kumwita umukunzi wanjye.”

Yanze kuvuga uko bahuye ndetse n’uko yaba ajya aza mu Rwanda kumusura, yemeza ko mu minsi ir’imbere azagenda amuvugaho byinshi.

Urukundo rwa Mico The Best ndetse na Acacia ruje nyuma yuko uyu musore yigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Mbabazi Phiona gusa bose bamaganiraga kure aya makuru bavuga ko ari inshut zisanzwe.

REBA AMAFOTO AGARAGAZA UMUKUNZI WE:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa