skol
fortebet

Reba ikiganiro kirambuye gisekeje twagiranye na Kanyombya asobanura zimwe mu ngeso mbi yakijijwe harimo no kwiba abantu[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwenya, Kayitankore Ndjori wamenyekanye ku mazina ya Kanyombya, aherutse kubatizwa mu mazi menshi yakira Yesu n’umwami n’umukiza, gusa icyo gihe ababonye amafoto bagira ngo ni filime yarimo gukina kandi nyamara we arakomeje urugendo .

Sponsored Ad

Kanyombya icyo gihe yahamije ko amaze amezi agera kuri ane yakiriye agakiza ndetse agafata n’umwanzuro wo kubatizwa,ndetse ngo hakaba hari n’ibyaha byari byaramubayeho karande ahamya ko yakijijwe atagikora…!

Mu kiganiro na umuryango.rw twamubajije niba asigaye abwiriza..nawe mu ijwi rituje ati “Uhm..ni Ngobwa..kubwiriza bisaba kuba warasomye bibiliya warize ijambo ry’Imana rikakunjya mu mutwe ukarimenya kdi ukamenya n’Imana..cyane cyane ko Atari ukwiga Ijambo ry’Imana kugira ngo uzagaragare nkuwaryize kdi utanarizi”.

Kanyombya tumubajije niba we abwiriza yararyize..yadusubije ko ngo ahubwo riri mu mutwe we..!ubwo kandi twamubazaga niba batarigeze bamubatiza akiri umwana yadusubije ko we Atari kubyemera kubatizwa akiri umwana..aha ukibaza uburyo yari kubihakana kandi yarakiri uruhinja bikakuyobera..nyine urebye ni rwa rwenya rwe aba ashaka kuzanamo..!

Kanyombya yabatirijwe mu mazi menshi mu mwaka wa 2017

Kanyombya akomeza kuganira n’umuryango.rw nkuko yarazwiho kwikundira agacupa cyane byaduteye amatsiko yo kumubaza niba aho yagiye gusengera banywa agasembuye, nawe adusubiza muri aya magambo “Kunywa biyeri se ..igiye gufunga Bralirwa..nukuvuga ngo rero abanywa biyeri ni uburenganzira bwabo ..n;ubushake bwabo..bivuze ngo rero niba njye nywa igikoma ni uburenganzira bwanjye sinabyaye…”,Aha twamubajije niba agiye kuva kuri biyeri akanywa igikoma …nk’umunyarwenya ati “Twigeze tuyisangira se..uzabaze Bralirwa…ariko ni n’uburenganzira bw’umuntu kunywa Biyeri..upfa kudasinda ..”.

Kanyombya asomana n’umugore we

Mugukomeza yagiye aducisha hirya no hino kubyerekeranye no kuba anywa Biyeri gusa biza kurangira yemeye ko ayinywa ariko gake…ndetse atanga n’urugero ko ku kintu cyose ufashe ukagwa ivutu kigusindisha..yewe ngo n’icyayi cya mbere kirasindisha iyo wanyoye kinshi yaba ngo nibiryo byinshi birasindisha..rero we ngo yaragabanyije asigaye asoma gake katamutera gucumura...gusa ariko nanone nk’umukristu buriya ngo kunywa inzoga abona Atari byiza.

Hanyuma mu gusoza iki kiganiro yagiranye na umuryango.rw twamubajije nyuma yo kubatizwa ikintu abona ko yahindutseho ..hanyuma atubwira ko ari ingeso mbi yahindutseho ndetse we anahamya ko ari nyinshi atazivuga ngo azivemo ..ari nabwo twahise tumusaba ko yatubwira byibura ingeso ebyili zari zaramubayeho akarande ahamya ko yakijijwe..maze adutangariza muri aya magambo “ ni makari,ubukarire bwararangiye ..ntabwo nkikarishye..kuko mbona umuntu ashatse kunzanaho ibintu bibi nkamureba..simusuzugure ariko nkikomereza”.

Tumubajije niba impamvu itaba ari ukubera ko ashaje, nk’umunyarwenya yadusubije atya “Gusaza se byatuma ntagutera ikofe..ibyo ngibyo byo nabyanze..unteye ikofe nakujigura irindi da..ntabwo nakwemera gutuza ngo mere nka kwakundi Yesu yavuze..ngo nkubita hano ikofe ibumoso maze mpindukire nguhe n’iburyo..maze unkubite muri ubu bwanwa..ntabwo nakwemerera..”.

Tukaba twamubajije icyo we avuga ko yakijijwe kandi akirwana maze agira atya “Ese nzakizwe nkubitwa..rekada..ibyo Yesu yaradupfiriye aranadukubitirwa maze atuvira n’amaraso …ariko ntabwo ayo maraso atwemerera gukubitwa..turakubitwa se turi inka”.

Kanyombya akomeza kutubwira ingeso mbi yaba yarakijijwe yadutangarije ingeso ya kabili yaba yarakijijwe,aho yagize ati “Ni ukwiba..ariko kwibisha ubwenge apana kujya kwiba mu isoko ..ariko njyewe nshobora kukwibisha ubwenge bwanjye nkakoresha computer nkakwiba..ku mibare nkakwiba…ariko rero bivuze niba wasinziriye nkoresha ubwenge Computer ubwo nkagutwara nyine Benefit itariyo..nukuvuga ngo rero ako kanya mba nibye..iyo ngeso rero ntayo nkigira kdi nkaba nkangurira nabandi kutiba..”.

Kanyombya yavuzeko yabatijwe mu mazi menshi akemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza ku munsi witiriwe Pasika ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017, abatirizwa mu itorero rya Rehoboth Pentecostal Church rikorera i Gikondo, akaba yarabatijwe arikumwe n’umugore we .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa