skol
fortebet

Reba ubuhamya bw’abagore batandukanye bavuga uko bagiye batakaza ubusugi bwabo

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ubusugi bufatwa nk’ikintu gikomeye muri sosiyete zimwe na zimwe haba ku bakobwa ubwabo ndetse no ku bo bazashaka kuko abagabo benshi ntibishimira gusanga abagore bashatse barambuwe ubusugi.
Bivugwa ko umukobwa ari isugi igihe cyose atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe kandi ko usibye yo ashobora gutakaza ubusugi bitewe n’ibindi bintu bitandukanye birimo impanuka, imikino n’ibindi.
Nubwo ari ikintu kidakunda kuvugwaho bitewe n’imico y’ibihugu, hari aho abantu batinyuka bagatanga ubuhamya (...)

Sponsored Ad

Ubusugi bufatwa nk’ikintu gikomeye muri sosiyete zimwe na zimwe haba ku bakobwa ubwabo ndetse no ku bo bazashaka kuko abagabo benshi ntibishimira gusanga abagore bashatse barambuwe ubusugi.

Bivugwa ko umukobwa ari isugi igihe cyose atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe kandi ko usibye yo ashobora gutakaza ubusugi bitewe n’ibindi bintu bitandukanye birimo impanuka, imikino n’ibindi.

Nubwo ari ikintu kidakunda kuvugwaho bitewe n’imico y’ibihugu, hari aho abantu batinyuka bagatanga ubuhamya bwabo bwerekeye uko batakaje ubusugi, nk’uko bigaragara mu nkuru ya The Huffington Post.

Uru rubuga rwabajije abagore batandukanye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu, bavuga uko byabagendekeye ku munsi babutakajeho.

Umugore ukomoka Toronto muri Canada yavuze ko yabutakaje mu mibonano mpuzabitsina ya mbere yagiranye n’umugabo wamurushaga imyaka.

Yagize ati “ Nakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo wandushaga imyaka 30.Ni ubwa mbere nari mbonye umugabo wambaye ubusa imbonankubone. Ubwo yari angiye hejuru natangiye gutaka, nsenga nsaba Imana ngo sinzongere gukora imibonano ukundi, narababaye cyane.”

Sinababaye ariko byarambihiye cyane

Umugore w’imyaka 18 ukomoka muri Utah ati “Nkora imibonano mpuzabistina bwa mbere nari mfite imyaka 15. Umuhungu we yari afite imyaka 19. Ntabwo ari ibintu twabanje kuganiraho gusa twashidutse twabikoze.

Sinababaye nk’abandi ariko narabihiwe, nibazaga niba ari imibonano mpuzabitsina turimo gukora cyangwa ri ikindi bikanyobera.
Sinari narigeze mbikora mbere kandi na we ndakeka ko ari uko.”

Natakaje ubusugi kuri Noheli

Umugore wo muri Irland ati” Hari ku gicamunsi cya Noheli;nari ndi kumwe n’umuhungu w’imyaka 17 twari tumaze amezi make tumenyanye.
Twabikoreye ahantu ku rubaraza kandi na we bwari ubwa mbere;natangiye kwishima birangiye.”

Umugore wo muri Croatia yatakarije ubusugi mu modoka

Umugore w’imyaka 25 wo muri Croatia ati” Twari abanyeshuri twigana tugakunda gusetsa cyane. Byaje kugera igihe tuganira ku mibonano mpuzabitsina. Twakoreye imibonano mu modoka. Ntabwo nigeze ngira ububabare kandi ntacyo nicuza kuko narabikunze.”

Ni ubwa mbere nabihiwe mu buzima

Umugore utarivuze aho aherereye ati” Twese twari dufite imyaka 17. Nagiye iwabo ndimo gutembera ku igare nasanze ababyeyi be badahari. Twagiye mucyumba cye kwiyumvira imiziki.

Byageze aho tuba turyamye mu buriri atangira kunyegera biba bitangiye ubwo.
Hashize akanya gato twumvise inzogera ivuze. Twabyutse twiruka tujya gushaka imyenda, yambaye mbere yanjye arasohoka agezeyo yasanze ari abandi bana bari baje kumureba ngo bakine. Ababwira ko atabishaka aragaruka.
Twarongeye na bwo inzogera yaravuze none numva birandangiranye ,twarekeye aho, ariko numvise mbihiwe mu buzima bwanjye.”

Nabajije ikibazo abagabo bose banga kumva

Umugore ukomoka mu mujyi wa Los Angeles ati” Twari twasohotse turimo kunywa no kurya, haje igihe cyo kubyina, twarabyinnye tunaniwe twagiye kwicara ahantu.
Byageze aho anjyana mu cyumba mu byukuri sinigeze numva ibyo ari byo naramubajije ngo nonese irimo? Yansubije atishimye ngo ntabyo wumva se?
Uretse ko nabonaga arimo kubira ibyunzwe byarinze birangira nta kintu numvise.Nahise ntaha maze koga ndaryama, gusa kugeza ubu niyo nyuze aho hantu sinibagirwa ko ariho natereye ubusugi bwanjye.”

Ntiyigeze amenya ko nari nkiri isugi

Umugore w’imyaka 25 ukomoka muri Colombia we ngo yatakaje ubusugi bwa mbere afite imyaka 24 ariko uwo babikoranye ntiyegeze abimenya.
Ati” Nakuze mbitinya kuko bavugaga ko iyo ukoze imibonano bwa mbere uva amaraso menshi; narabyirindaga nkumva nzabikorana n’uwo tuzabana ariko siko byagenze.
Igitangaje ntabwo nigeze mva amaraso ariko byaramfashije. Ntabwo nicuza igihe namaze ntinya kubikora.Numvaga yanshimira ko ndi umuntu warinze ubusugi bwe ariko ntiyabimenye, nta n’icyo yambwiyeho ngo amenye ko nari mfite ubwoba ko bwari ubwa mbere”

Narishimye cyane uwo munsi

Umugore w’imyaka 43 wo muri Pennsylvania ati” hari ku itari 30 Ukuboza, twari twishimye bamwe bari mu busitani banywa, babyina nigira mu cyumba cyanjye.
Umusore twakundanaga yansanzeyo nibwo bwa mbere igitsina cy’umugabo cyari kigiye kwinjira mu cyanjye.

Twarabikoze turiyongeza; ntawatekerezaga aho turi.Nubwo atari we twabanye ariko niwe wenyine twaryamanye mbere yuko nshaka umugabo turi kumwe.N’iyo duhuye twongera kwibuka ibyo bihe kuko twese byatubereye byiza.”

Ibitekerezo

  • Ko batavuze ubwabashatse batakaje ubusugi bwabo bashatse

    Niba hari ikintu kibi kibaho nugushaka umugore watakaje ubusugi sha ku mwizera ntabwo biba byoroshye dore ko uwamwambuye ubusugi aba yakongera agatikuraho akanya akari kokose

    Njye natakaje ubusugi mfite imyaka 28. mbere yo kubutakaza,nakundanye n’umuhungu imyaka 3 akajya ambwira ngo ntaho ntaniye na mushiki we kuko namwimye ikintu kingenzi mu buzima.akomeje kunyotsa igitutu ndamwanga,anansaba imbabazi ndazimwima.naje kumara umwaka n’igice narabivuyemo kuko nari nafashe gahunda ko uwo tuzakundana tutazatinda tutarabana kuko numvaga mbitinye nkanakeka ko bishobora kunanira nkahasebera.Nyuma naje gukundana n’umusore twiganaga muri kaminuza ,aza asa n’uwambere kandi ntifuza kumutakaza kuko nabonaga nindangiza ntafite uwa tuzabana bizangora kumubona.umunsi umwe yaransuye aho nakoreraga njya kumucumbikisha ku baporisi bakoreraga aho nakoreraga,muherekeje arambwira ngo"abakobwa bubu iyo bazi ko ushaka kubashyira mu mago,baragukanira kandi bagasambana nuwo badakunda. none njye sinabivamo" nagize ubwoba ko nawe agiye kugenda nk’uwambere,nyuma y’ukwezi njya kumwisurira mfite umugambi wokumwereka ko ndi isugi turanabikora,ariko byari bibishye kuburyo natashye nibaza ukuntu ibyo bintu aribyo bituma umuntu ananirara akigira imbeshu.gusa ikintu kijya kimbabaza ni uko atamenye ko ndi isugi ahubwo nanubu akaba atajya anyizera kandi ariwe mugabo nabonanye nawe bwambere nubwo namuhaye avance.Komera ku busugi bwawe utazicuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa