skol
fortebet

Reba uburanga bw’umunyarwandakazi watwaye umutima wa Orotomal Alex wahoze akinira Sunrise

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Orotomal Alex ni rutahizamu w’umunya-Nigeria kuri ubu ukinira ikipe ya Leopards yo muri Keanya ariko akaba yaranyuze mu Rwanda mu ikipe ya Sunrise ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Umumararungu Erica ndetse akaba ayanaciye amarenga ko bashobora gukora ubukwe vuba.

Sponsored Ad

Orotomal Alex yageze mu Rwanda muri 2016 aho yari aje gukinira ikipe ya Sunrise, yayikiniye imyaka 2 maze mu mpeshyi y’uyu mwaka 2018 ubwo yari asoje amasezerano ye ahita abengukwa n’ikipe yo muri Kenya ya Leopards maze ayerekezamo.

Akiri mu Rwanda yavuze ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ndetse yumva ko ariho yatura n’umuryango kandi ko yifuza kuzashaka umunyarwandakazi. Kuri ubu rero uyu rutahizamu akaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Umumararungu Erica ukoresha amazina Erica Sythia kuri instagram.

Urukundo rw’aba bombi ntabwo rwagiye ruvugwa cyane ariko ku munsi wo kuwa Mbere ni bwo nibwo Orotomal Alex yashyize ifoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’uyu mukobwa iherekezwa n’amagambo avuga ko agiye kuba umugore mu minsi mike.

Umumararungu Erica akora ikiganiro cya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ’MIGEPROF’ cyitwa ’Twubake Umuryango Nyarwanda’ gica kuri televiziyo y’u Rwanda.

REBA AMAFOTO:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa