skol
fortebet

Reba umunyarwandakazi wifuza kugera ikirenge mucya Kate Bashabe ndetse na Hamisa [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Angel yatangaje ko ashaka kuba umunyamideli ukomeye nka Kate Bashabe ndetse na Hamisa Mabetto wo muri Tanzania.

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi witwa UWASE Angel yavugishije benshi kubera amafoto ashyira hanze agaragaza ubwiza n’akamero bye aho yavuze ko yifuza kuba umunyamidelikazi (Designer) nawe akinjira mu ruhando rw’abandi banyarwandakazi basanzwemo mu gihe byaba bimuhiriye.

Yagize ati “ Nitwa UWASE Angel, nuye Kicukiro, ndifuza kuba umunyamideli nkigaragaza mu ruhando rw’abasanzwemo nk’umukobwa uzanyemo imbaraga zidasanzwe cyane ko ubusanzwe ibintu bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa (Marketing) mbisanzwemo mu buzima bwange bwa buri munsi .”

Angel abajijwe umwihariko yumva yazana mu banyamidelikazi basanzwe muri uyu murimo, yasubije ko ubwiza bwe abwizeye biri mubizatuma abona akazi ashingiye ko akenshi usanga Abanyamideli bafite uburanga aribo bigendekera uko babishaka kubera gukurikiranwa n’abantu benshi cyane bityo bikabafasha kugera ku ntumbero.

Abajijwe niba mu nzozi ze akiri umwana yarigeze yiyumvamo kuzaba umunyamideli yasubije ko icyo icyo yashakaga kuba umuvugabutumwa gusa bitewe nuko yakuraga ibi byamuvuyemo nyuma aza kwiyimvamo impano yo kuba umunyamideli.

Ati “ sinigeze mbitekereza ahubwo numvaga ko ninkura nzaba umuyobozi (Apotre) w’itorero runaka ariko uko nagendaga nkura imitekerereze yagiye ibihindura birangira ndi uwo ndi ubu wifuza kwinjira mu banyamideli”.

Uwase Angel avuga ko abanyamideli afatiraho urugero haba mu Rwanda ndetse no hanze agira ari Kate Bashabe ndetse na Hamisa .

Ati “ Mu Rwanda Abanyamideli nemera kandi mfatiraho urugero ni Kate Bashabe ndetse na Hamisa Mobetto wo muri Tanzaniya.
REBA AMAFOTO ASHYIRA HANZE:


Ibitekerezo

  • iyo umukobwa ahennye kuriya aba arata iki haruyobewe ko mukibuno havamo amabyi?buriya nibwo burere yahawe se?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa