skol
fortebet

Reba urutonde rw’ibihugu 20 binini ku isi n’indimi bikoresha

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Isi muri rusange ifite ibihugu 196, gusa byose ntago bingana. mukinyarwanda baravuga ngo uwabaje imitima ntiyayiringanije kimwe, uku ninako ibi bihugu bitangana. aha tugiye kurebera hamwe ibihugu 20 binini kuruta ibindi ku isi.
Ku mwanya wa 20 hari igihugu kitwa Peru, gifite umurwa mukuru witwa Lima, kikaba gifite ubuso bungana na 1,285,216 km2, kikaba gikoresha indimi nka ikesipanyoro (Spanish), Quéchua (zombi ni indimi kavukire) hakaba Aymara; many minor Amazonian languages kiboneka muri (...)

Sponsored Ad

Isi muri rusange ifite ibihugu 196, gusa byose ntago bingana. mukinyarwanda baravuga ngo uwabaje imitima ntiyayiringanije kimwe, uku ninako ibi bihugu bitangana. aha tugiye kurebera hamwe ibihugu 20 binini kuruta ibindi ku isi.

Ku mwanya wa 20 hari igihugu kitwa Peru, gifite umurwa mukuru witwa Lima, kikaba gifite ubuso bungana na 1,285,216 km2, kikaba gikoresha indimi nka ikesipanyoro (Spanish), Quéchua (zombi ni indimi kavukire) hakaba Aymara; many minor Amazonian languages kiboneka muri Amerika y’amagepfo.

Ku mwanya wa 19 tuhasanga igihugu cya Mongolia, kikaba gifite umurwa mukuru witwa Ulaanbaatar, kikaba gifite ubuso bungana na 1,564,116 km2, kikaba gikoresha indimi rwa Mongolian,Turkic hamwe n’ikirusiya (Russian) kiboneka muri aziya yiburasirazuba.

Ku mwanya wa 18, tuhasanga igihugu cya Iran, kikaba gifite umurwa mukuru witwa Tehran, kikaba gifite ubuso bungana na 1,648,195 km2 kikaba gikoresha indimi nk’ igiperesi (Persian), Turkic, Kurdish, Luri, Balochi, icyarabu (Arabic) na igiturikiya (Turkish).

Ku mwanya 17, tuhasanga igihugu cya Libya, kikaba gifite umurwa mukuru witwa Tripoli kikaba gifite ubuso bungana na 1,759,540 km2 kikaba gikoresha indimi nk’icyrabu (Arabic), igitariyani (Italian), n’icyongereza (English).

Ku mwanya wa 16 tuhasanga igihugu cya Sudan(yepfo n’iya ruguru), kikaba gifite umurwa mukuru wa Tripoli, kikaba gifite ubuso bungana na 1,861,484 km2. kikaba gikoresha indimi nk’icyarabu (Arabic) uru nirwo rurimi gakondo. Nubian, Ta Bedawie, diverse dialects of Nilotic, Nilo-Hamitic, Sudanic languages, English.

Ku mwanya wa 15 hari igihugu cya Indonesia ,kikaba gifite umurwa mukuru wa Jakarta, kikaba gifite ubuso bungana na 1,904,569 km2. kikaba gikoresha indimi nka Bahasa Indonesia, akaba arirwo rurimi kavukire, English, Dutch, Javanese, size gusa kuko gikoresha indimi nyishi cyane.

Ku mwanya wa 14 hari igihugu cya Mexico, kikaba gifite ubuso bungana na 1,964,375km2 kikaba gifite umurwa mukuru wa Mexico City. Kikaba gikoresha indimi nk’icyesipanye (Spanish), Mayan, Nahuatl, n’izindi ndimi nyishi z’uturere.

Ku mwanya wa 13 tuhasanga igihugu cya Saudi Arabia, kikaba gifite ubuso bungana na 2,149,690km2, gifite umurwa mukuru wa Riyadh. Iki gihugu gikoresha ururimi rw’icyarabu.

Ku mwanya wa 12 tuhasanga igihugu cya Greenland cyangase Denmark, kikaba gifite ubuso bungana na 2,166,086km2, gifite umurwa mukuru wa Nuuk, iki gihugu gikoresha indimi nka Danish, Faroese, Greenlandic, German, English.

Ku mwanya wa 11 tuhasanga igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya kongo (DRC), kikaba gifite ubuso bungana na 2,344,858km2. Umurwa mukuru wacyo ni Kinshasa kikaba gikoresha inimi nka French, Lingala, Kingwana, Kikongo, Tshiluba, n’izindi ndimi nyishi z’uturere.

Ku mwanya wa 10 hari igihugu cya Algeria, kikaba gifite ubuso bungana na 2,381,741km2, kikaba gifite umurwa mukuru wa Algiers, iki gihugu gikoresha indimi nk’ Arabic, French, Berber. Iki gihugu nicyo kinini muri Afrika.

Ku mwanya wa 9 tuhasanga igihugu cya Kazakhstan gifite ubuso bungana na 2,724,900km2. Umurwa mukuru wacyo ni Astana, kikaba gikoresha indimi nka Kazak (Qazaq, ururimi kvukire), ikirusiya (Russian) uru barukoresha burimunsi muri business.

Ku mwanya wa 8 tuhasanga igihugu cya Argentina, kikaba gifite ubuso bungana na 2,780,400km2. Iki gihugu gifite umurwa mukuru wa Buenos Aires, kikaba gikoresha indimi rw’icyesipanye (Spanish), icyongereza (English), igitariyani (Italian), Ikidage (German) n’igifaransa (French).

Ku mwanya wa 7 tuhasanga igihugu cy’Ubuhindi (India), kikaba gifite ubuso bwa 3,287,263km2. Iki gihugu gifite umurwa mukuru wa New Delhi, kikaba gikoresha indimi nka Hindi, English, Bengali, Gujarati, Kashmiri, Malayalam, Marathi, Oriya, Punjabi, Tamil, Telugu, Urdu, Kannada, Assamese, Sanskrit, Sindhi.

Ku mwanya wa 6 tuhasanga igihugu cya Australia, kikaba gifite ubuso bwa 7,741,220km2 umurwa mukuru wacyo ni Canberra, gikoresha indimi nka English n’izindi z’uturere.

Ku mwanya wa 5 hari igihugu cya Brazil, kikaba gifite ubuso bungana na 8,514,877km2. Kikaba gifite umurwa mukuru witwa Brasilia, kikaba gikoresha indimi nka Portuguese, Spanish, English, French.

Ku mwanya wa 4 hari igihugu cy’Ubushinwa (China), kikaba gifite ubuso bungana na 9,596,960km2, iki gihugu gifite umurwa mukuru wa Beijing, kikaba gikoresha indimi nka Chinese, Mandarin, Putonghua, Yue (Cantonese), Wu (Shanghaiese), Minbei (Fuzhou), Minnan (Hokkien-Taiwanese), Xiang, Gan, Hakka.

Ku mwanya wa 3 tuhasanga igihugu cya Leta z’unze ubumwe za Amerika (USA), kikaba gifite ubuso bungana na 9,826,675km2, kikagira umurwa mukuru witwa Washington D.C, kikaba gikoresha indimi nka English, Spanish.

Ku mwanya wa 2 hari igihugu cya Canada, gifite ubuso bungana na 9,984,670km2, kikaba gifite umurwa mukuru witwa Ottawa, kikaba gokoresha indimi nka English, French, n’izindi ndimi z’uturere.

Ku mwanya wa 1 tuhasanga igihugu cy’Uburusiya (Russia), kikaba gifite ubuso bungana na 17,098,242km2, kikaba gikoresha indimi rw’ikirusiya (Russian), n’indi zuturere. Iki gihugu gifite umurwa mukuru witwa Moscow, iki guhugu hari imigabane y’isi kiruta, aha twavuga nka Antarctica, uburayi(Europe), Oceania. Ibyo nibyo bihugu 20 biruta ibindi ku isi.

Ibitekerezo

  • Ubanza utarize geographie rwose. Cg ntuzi na Google. Go back to your notes ureke kurimanganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa