skol
fortebet

Reba urutonde rw’ibyamamare bigera kuri 25 byapfuye mu mwaka umwe gusa wa 2016(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

skol

Amezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2016, urupfu rwateye icyuho mu muziki, sinema na ruhago, rwisasiye ubuzima bw’ibyamamare byakundwaga n’umubare munini w’abatuye Isi basigarana agahinda.
Iherezo rya muntu! Uyu mubiri twambaye uzapfa, abemera Imana bahawe isezerano ry’uko ku munsi w’izuka imibiri y’abapfuye bizera izahuzwa n’umwuka bakazagororerwa kubaho iteka mu Isi nshya (Ibyahishuwe 21-22).
Ku bapfuye betemera Yesu/Yezu nk’umucunguzi, urupfu ni igihano gihoraho iteka ryose. Kumenya ukuri (...)

Sponsored Ad

Amezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2016, urupfu rwateye icyuho mu muziki, sinema na ruhago, rwisasiye ubuzima bw’ibyamamare byakundwaga n’umubare munini w’abatuye Isi basigarana agahinda.

Iherezo rya muntu! Uyu mubiri twambaye uzapfa, abemera Imana bahawe isezerano ry’uko ku munsi w’izuka imibiri y’abapfuye bizera izahuzwa n’umwuka bakazagororerwa kubaho iteka mu Isi nshya (Ibyahishuwe 21-22).

Ku bapfuye betemera Yesu/Yezu nk’umucunguzi, urupfu ni igihano gihoraho iteka ryose. Kumenya ukuri kwarwo birinda muntu kugira ubwoba butuma ahahamurwa n’urupfu (Yohana 8:32).

Mu gihe gito gishize mu mwaka wa 2016, urupfu rwisasiye ibyamamare 25 byubatse amateka muri muzika, abakinnyi ba filime, ruhago, mu iteramakofe no mu zindi ngeri zitandukanye.

Abatuye Isi, ntibazibagirwa umwaka wa 2016 watwaye igihangange nka Muhamed Ali, umunyamuziki w’ikirangirire Prince [yari n’umuhamya wa Yehova], Papa Wemba umwami wa Rumba, René Angélil umugabo wa Celine Dion n’abandi benshi.

1.Muhamed Ali

Mohammad Ali wabaye ikirangirire mu mukino w’iteramakofe yitabye Imana tariki ya 3 Kamena 2016 azize uburwayi ku myaka 74 y’amavuko.

2.Prince

Umunyamerika Prince umunyempano ukomeye mu njyana ya Pop yitabye Imana tariki ya 21 Mata 2016 aguye mu rugo rwe i Paisley Park muri Minnesota.

3.Papa Wemba

Umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika Papa Wemba yapfuye amarabirakuwa 24 Mata 2016 aguye ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

4.Pépito

Didier Bonaventure Deignan [Pépito] wo mu itsinda rya Magic System Pépito yapfuye kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2016, yarohamye mu mazi ubwo yashakaga kurokora ubuzima bw’umuturage waguye mu kiyaga gihana imbibi n’Umujyi wa Jacqueville.

5.Anton Yelchin

Umukinnyi wa filime ukomeye Anton Yelchin, wamamaye nka Chekov muri filime y’uruhererekane yitwa "Star Trek", yaguye mu mpanuka mu gicuku cyo kuwa 19 Kamena 2016.

6.Christina Grimmie

Umuhanzi Christina Grimmie yitabye Imana nyuma yo kuraswa urufaya rw’amasasu ari mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Orlando muri Leta ya Florida mu ijoro ryo kuwa 10 Kamena 2016.

7.David Bowie

Umwongereza David Bowie yapfuye muri Mutarama 2016, yari amaze ibyumweru 18 arembejwe na kanseri. Uyu muhanzi yari afite imyaka 69 y’amavuko.

8.Alan Rickman

Umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza wakinnye muri "Harry Potter" , yapfuye muri Mutarama 2016 azize kanseri. Nawe yari afite imyaka 69.

9.Harper Lee

Umwanditsi ukomeye w’ibitabo, azwi cyane ku cyitwa ’To Kill a Mockingbird’ ’ naGo Set a Watchman’, yapfuye afite imyaka 89 muri Gashyantare 2016.

10.Nancy Davis Reagan

Nancy Davis Reagan umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, yari umugore wa Perezida wa 40 wa USA Ronald Reagan. Yapfuye afite imyaka 94, yazize indwara y’umutima.

11.Joanie Laurer

Yari azwi cyane nka Chyna. Yari umunyamideli ukomeye muri Amerika akaba yaranakinnye nyinshi muri filime z’ubusambanyi. Yapfuye azize uburwayi kuwa 20 Mata 2016.

12.Ken Howard

Kenneth Joseph "Ken" Howard, Jr. yari umukinnyi ukomeye wa filime akaba n’umutoza wubatse amateka muri Basketball. Yakiniye igihe kinini ikipe ya Chicago Bulls. Yapfiriye mu rugo rwe i Los Angeles.

13.Doris Roberts

Yari umukinnyi ukomeye wa filime watwaye ibihembo byinshi bya Emmy, yamamaye cyane muri filime ’Everybody Loves Raymond’. Yapfuye muri Mata 2016, yari afite imyaka 90.

14.Vanity

Vanity [Denise Matthews] yari umuririmbyi ukomeye w’Umunya-Canada, yatojwe igihe kinini na Prince. Yapfuye muri Gashyantare 2016 mbere y’amezi make ngo umutoza we apfe.

15.René Angélil

René Angélil, umugabo wa Céline Dion yatabarutse azize indwara ya kanseri y’umuhogo ku itariki ya 14 Mutarama 2016. René w’imyaka 73 yaguye mu rugo rwe mu Mujyi wa Las Vegas muri Nevada mu Burengerazuba bwa Amerika.

16.Merle Haggard

Yari umucuranzi ukomeye mu njyana ya Country music. Yapfuye muri Mata 2016, yari afite imyaka 79.

17.Abe Vigoda

Umukinnyi wa filime wubatse amateka muri Hollywood. Abe Vigoda yapfuye muri Mutarama 2016, yari afite imyaka 94.

18.Stephen Keshi

Stephen Keshi wari umwe mu batoza bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa 8 Kamena 2016 azize indwara y’umutima yari amaranye iminsi. Yahesheje Nigeria igikombe cya Afurika ari umukinnyi mu 1994 ndetse mu 2013 akagihesha igihugu cye ari umutoza.

19.Phife Dawg

Phife Dawg [Malik Izaak Taylor] yari umuraperi ukomeye mu itsinda "A Tribe Called Quest". Yapfuye muri Werurwe 2016, yari afite imyaka 45, yazize indwara ya diyabete.

20.David Gest

Yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru ukomeye wa Televiziyo muri Amerika. Uyu yahoze ari umugabo wa Liza Minnelli [umukinnyi ukomeye wa filime]. Bamusanze yapfiriye muri hoteli mu Mujyi wa London.

21.Joey Feek

Yapfuye muri Werurwe 2016. Joey Feek yaririmbaga indirimbo zihimbaza Imana mu itsinda Joey & Rory. Yapfuye afite imyaka 40 y’amavuko, akaba yarazize kanseri.

22.Patrick Ekeng

Umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya Dinamo Bucharest muri Romania ndetse n’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Patrick Ekeng yapfuye ubwo yari mu mukino muri Gicurasi 2016.

23.Frank Sinatra, Jr.

Umuririmbyi ukomeye wari umuhungu wa Frank Sinatra n’umugore we wa mbere , Nancy Barbato, yapfuye azize indwara y’umutima muri Werurwe 2016.

24.Afeni Shakur

Alice Faye Williams [Afeni Shakur], nyina w’umuraperi Tupac Shakur yitabye Imana, azize indwara y’umutima, yapfuye tariki ya 2 Gicurasi 2016.

25.Nabigazi Aline

Nabigazi yari umwe mu baririmbyi bakomeye muri Rehoboth Ministries, yapfuye azize indwara ya infection yo mu maraso, yaguye mu Bitaro bya Aga Khan muri Kenya kuwa 19 Mata 2016.

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • Ntaheza h’isi.

    Hahaha ngo Inde?? Aline atari infura ariko nta bwamamare mbonye bungana nubw’abo wanditse uge ugereranya ibivereranwa cyakoza icyamamare kukimisagara kwa Masasu RIP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa