skol
fortebet

Reba urutonde rw’Ibyamamare n’Ibyamamarekazi bagiye bahinduka babi cyangwa beza mu buryo butangaje ugereranyije nuko bari bameze mbere(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Mu bwiza cyangwa mu bubi , hari abantu b’ibyamamare bagiye bahinduka mu buryo budasanzwe ku miterere y’imibiri yabo, ibikorwa cyangwa n’ibindi nyuma y’imyaka runaka iba ishize. Aha rero twabateguriye urutonde rw’ibyamamare 10 bagiye bahinduka babi cyangwa beza kumiterere y’uburanga bwabo.
DORE URUTONDE RUGARAGAZA UWAHINDUTSE MUBI CYANGWA MWIZAI.
MWIZA, Christina Aguilera Ibuka uburyo abakobwa bigikundiro bafata umwanzuro wo guhindura amashusho yabo ndetse bakanemeza abafana babo mu myabaro (...)

Sponsored Ad

Mu bwiza cyangwa mu bubi , hari abantu b’ibyamamare bagiye bahinduka mu buryo budasanzwe ku miterere y’imibiri yabo, ibikorwa cyangwa n’ibindi nyuma y’imyaka runaka iba ishize. Aha rero twabateguriye urutonde rw’ibyamamare 10 bagiye bahinduka babi cyangwa beza kumiterere y’uburanga bwabo.

DORE URUTONDE RUGARAGAZA UWAHINDUTSE MUBI CYANGWA MWIZAI.

MWIZA, Christina Aguilera

Ibuka uburyo abakobwa bigikundiro bafata umwanzuro wo guhindura amashusho yabo ndetse bakanemeza abafana babo mu myabaro igezweho ibegereye , migufi kandi bakanisiga ibirungo biba bigezweho. Uyu nawe niko bamugendekeye.

Yagiye ahinduka uko iminsi yagiye ishira agenda aba mwiza cyane. Yagiye yigaragaza nabi mugihe cyashize ubwo yanagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ya Rolling Stone yitwa ‘Dirty’ yanavuzweho cyane kubera imyambarire ikurura abagabo inagayitse Christina Aguilera yagaragajemo.

Kuri ubu uyu ni umubyeyi w’abana 2, ni mwiza cyane kandi aranubashywe kuko ni n’umwe mubakosora amajwi neza akaba n’umwe mubahagarariye WFP.

MUBI , Britney Spears

Ubwo yari akiri muto yari umwe mu bahanzi bato banakunzwe cyane afatwa nk’umuhanzikazi ukomeye mu njyana ya Pop kugeza yari asigaye afatwa nk’igikomangomakazi muri iyi njyana. Yakomeje ari umukobwa uryoheye ijisho n’ubwitonzi kuva mu majyepfo akunda gushimangira ko ari n’Isugi.

Nyuma byaje kugaragara ko uyu mukobwa yabeshyaga. Yatangiye guhinduka nyuma y’uko yatangiraga kuvugwaho byinshi nko gutandukana na Justin Timberlake, nyuma agatandukana na Alexander Jason nyuma y’amasaha 55 bamaze gusezerana , gushyingiranwa n’umubyinnyi we , kuba umubyeyi gito , za gatanya , nyuma izi ntambara zose yarimo zacecekeshejwe n’uko yajyanywe mu bitaro kubera ihungabana.

MWIZA, Nick Minaj

Biratangaje cyane kandi biranashimishije kubona imihindukire y’ubwiza Nicki asigaye agaragaramo. Guhera mu myambarire idasanzwe imugaragaza mu buryo budasanzwe itanamubereye , Nick Minaj yaje guhindukamo umukobwa mwiza w’imiterere idasanzwe kandi imugaragaza neza muruhame. Yigeze kubwira itangazamakuru aya magambo ati”Nshaka abantu , cyane cyane abakobwa, kumenyako mu buzima ntakintu ngo n’uko hashingiwe kubwiza n’imiterere bikurura abagabo. Gusa ugomba kugira ikintu icyaricyo cyose wagenderaho mu mibereho yawe”,

MUBI, Miley Cyrus

Bamwe bashobora kwanga Miley Cyrus abandi bakamukunda gusa ikintu kmwe nyacyo kizwi, nuko yahindutse cyane atakigaragara nka Angelic wari agakobwa keza kitonda cyane mugihe cyashize , ahubwo yahindutse Miley Cyrus umuhanzikazi wambara ubusa agafata imico y’uwahoze azwi nka Hannah Montana akayitaba mubutaka.

Kuri ubu muri iyi minsi ari kwigaragaza mu myambaro mito cyane imugaragaza ubwambure , imibyinire y’urukozasoni (kumansura) , ibikorwa by’ubusambanyi ndetse no kunywera urumogi muruhame kurubyiniro.

MWIZA, Justin Timerlake

Yatangiriye muzika ye murubyiniro rwa The New Mickey Mouse kandi arabikuza binamugira icyamamare gikomeye mu itsinda ry’abacuranzi rizwi nka “N Sync.” Yari umwe mubatezaga ibibazo byinshi Cyera. Byatangiye guhera ubwo yatandukanaga na Britney Spears kandi nanone ababaza abafana mu myiyereko ya Superbowl XXXVIII ubwo yaswanyaguzaga imyambaro ya Janet Jackson , kandi nanone harigihe yarwanye n’abanyamakuru batungurana (Paparazzi).

Noneho reba ubu , n’umugabo mwiza wanashyinginywe, Ugaragara neza mumyambaro, umukinnyi uzwi unabikora neza akaza mubanya muzika binjiza cyane ndetse n’umwe mubatunganya muzika neza muri iki gihe cyacu.

MUBI , Justin Bieber

Yari umuhungu w’umunyamahirwe ubwo yavumburwaga kuri youtube nk’umwana ufite impano idasanzwe. The Biebs yari afite imyaka 13 gusa ubwo yasohoraga Album ye “My World” yamubereye umugisha. Ubwo Justin yari afite imyaka 16, yari azwi nka “the Bieber Fever” nta bubi namba bwaranze uyu mwana muri iyi Si.

Gusa ibintu byiza byose byaje kugera ku iherezo atangira ibihe bye by’ibibazo byatangiye atandukana na Selena Gomez , kugabanyuka kw’ibihembo yahabwaga by’imyambarire , ubusambanyi , ibiyobyabwenge byamwongereye ibibazo bimwe na bimwe byagiye binamugeza imbere y’amategeko doreko muri 2014 yanafunzweho.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano ese wenda cumi ko batakwiye njya mureka kubesha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa