skol
fortebet

Riderman wakundaga gucokoza radiyo bakamukubita kuri ubu yujuje imyaka 31 y’ amavuko -AMATEKA

Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Emery Gatsinzi umuraperi ufatwa nk’ umwami wa HipHop mu Rwanda ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Riderman, kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 yizihije isabukuru y’imyaka 31 amaze avutse. Uyu mugabo avuga ko akiri umwana yakundaga gucokoza radio rimwe na rimwe akabikubitirwa
Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap akaba yaravutse tariki 10 Werurwe 1986 i Bujumbura mu Burundi. Ni we mfura mu bavandimwe 5 bavukana, abahungu 3 n’ abakobwa 2.
Ubuzima bwe bwo hambere
Amashuri (...)

Sponsored Ad

Emery Gatsinzi umuraperi ufatwa nk’ umwami wa HipHop mu Rwanda ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Riderman, kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 yizihije isabukuru y’imyaka 31 amaze avutse. Uyu mugabo avuga ko akiri umwana yakundaga gucokoza radio rimwe na rimwe akabikubitirwa

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap akaba yaravutse tariki 10 Werurwe 1986 i Bujumbura mu Burundi. Ni we mfura mu bavandimwe 5 bavukana, abahungu 3 n’ abakobwa 2.

Ubuzima bwe bwo hambere

Amashuri abanza yayize kuri Ecole primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri St Andre aho yakuye impamyabumenyi muri sciences humaines, amashuri ya kaminuza akaba yarayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo kugeza 2008 aho yaje kujya kwiga muri Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo.

Mu mabyiruka ye, Riderman yakundaga gukina umupira w’amaguru na radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza. Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvaga ko azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize, mu kumva indirimbo z’umuhanzi 2PAC niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Ubuzima bwe nk’umuhanzi

Riderman ashyushya abakunzi be

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005,mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye muri itsinda rya UTP soldiers yari igizwe n’inshuti ze arizo NEG J The General na MIM,bakoranye indirimbo 8 na UTP maze asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007 yise ‘Turi muri Party’ ; gusa ntiyatinze muri iryo tsinda kuko yaje kuyivamo maze atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Paf J, maze Riderman nawe akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo ‘Inkuba’, maze asohora album ye ye mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo Rutenderi,Uwo mukobwa n’ izindi… Mu ndirimbo Riderman asohora aba agamije gutanga ubutumwa burwanya akarengane nko mu ndirimbo “Nakoze iki?” aho agaragaza ukuntu umuntu agira neza ariko rubanda bakamwitura inabi cyangwa se mu ndirimbo “Underground” aho agaragaza ko abahanzi bakiri ku rwego rwo hasi nabo bafite agaciro kandi ko badakwiye gufatwa nk’ibicibwa.ati:” Abantu benshi bibagirwa aho bavuye maze bagafata abakene,abari hasi nk’abagome”.

Riderman kandi avuga ko indirimbo asohora ziba zitagamije kwirata ahubwo zikwiye gufatwa nk’ibyivugo aho umuntu yitakaga akisingiza bigatinda. Mu bihe byiza Riderman yagize nk’umuhanzi harimo concert yakoreye i Nyamirambo(kwa Nyirinkwaya) hari na Furious,aho mu gihe yaririmbaga Rutenderi abantu bamwuzuyeho, hari kandi na concert yakoranye na Shaggy kuri Stade Amahoro n’igihe yerekanaga album ye kuri petit stade ati:”nari nshyigikiwe!”.

Mu buzima busanzwe Riderman yikundira umutuzo,iyo amaze guhura n’ inshuti ze afata akanya akicara wenyine, akunda films zo mu mashuri(colleges).

Mu bakobwa akunda umukobwa uteye nk’umunyafurika ufite uruhu rw’igikara, wiyubaha, ukuze mu mutwe, w’urubavu ruringaniye kandi ufite ishema ry’ icyo aricyo.

Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda Green P na Ben Rutabana naho hanze ni 2PAC na Kerry James ndetse uyu muhanzi Riderman akaba yaravuze ko umuhanzi mu Rwanda yemera kandi yakwifuza gukorana indirimbo(featuring)nawe muri iyi minsi ari BULL DOG wo mu itsinda rya Tuff Gang ibi yabitangarije kuri city radio, kurubu bakaba baranamaze kuyikorana bakayita.

Kurubu Gatsinzi Emery akaba yaramaze gushinga inzu itunganya umuziki kugiti cye akayita izina ry’ibisumizi ndetse anasinyisha amasezerano yo gukorana na bamwe mu bahanzi nka Ama-g- the black, Queen Cha, M izzo n’abandi.

Bimwe mu bihe byiza yanyuzemo atajya akunda kwibagirwa:

Mu bihe byiza Riderman yagize nk’umuhanzi harimo igitaramo yakoreye i Nyamirambo (kwa Nyirinkwaya) hari na Furious, aho mu gihe yaririmbaga Rutenderi abantu bamwuzuyeho. Hari kandi no kuba yarakoranye igitaramo na Shaggy kuri Stade Amahoro hamwe n’ibindi bitaramo yagiye aririmbanamo n’ibyamamare muri muzika nka Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D’banj n’abandi. Ibindi bitaramo yishimira kuba yarakoze ni igihe yamurikaga Album ye ya mbere kuri Petit Stade ati:”Nari nshyigikiwe!”.

Riderman kandi ahora yibuka uburyo muri Kanama 2012 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akahamara ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.

Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda harimo Jean-Christopher Matata, Benjamin Rutabana na Kidumu mu gihe abo hanze akunda ari Tupac Amaru Shakur, 50 Cent, Lil Wayne na Diam’s. Riderman ni umwe mu bahanzi bakomeye kuri ubu bubatse cyane ko tariki 26 Nyakanga 2018 aribwo uyu muhanzi yarushinze na Miss Nadia Agasaro kuri ubu aba bombi bakaba bakaba bamaze kubyara umwana umwe.

Muri 2008,Riderman nibwo yatsindiye igihembo cye cya mbere nk’umuhanzi muri Salax Award nk’umuhanzi mwiza wa Hip hop Artist mu Rwanda,Muri 2010 album ye yatsindiye igihembo cy’inziza nanone muri Salax Awards.kimwe n’ibindi bihembo bya Salax uyu muhanzi yagiye yegukana bya Album nziza muri 2011 na 2013 uyu ukaba n’umwaka Riderman yegukanyemo igihembo cya PGGSS3.

Kuri ubu uyu muhanzi wujuje imyaka 31 aherutse kumurika Album ye ya karindwi ndetse akaba afite indirimbo nshya yise Intare n’inkende itaramara n’ukwezi hanze bivuze ko ari gukora cyane mu giye cy’imyaka irenga 13 amaze mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa