skol
fortebet

Riderman yateye ipfa bakunzi be mu gitaramo

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gitaramo cya ‘Mo Ibrahim Weekend’ cyatumiwemo Mr P na Sauti Sol Riderman yaririmbye indirimbo imwe ku rubyiniro ahita asezera.

Sponsored Ad

Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop yateye abafana be kumwibazaho byinshi nyuma yo kubasezera abaririmbiye indirimbo imwe gusa agasoza ababwira ko iminota yahawe irangiye.

Yagize ati “Murakoze cyane umwanya bampaye ni uyu”.

Abafana be ntibanyuzwe, bakomeza kuririmba bati "Garuka" abandi bati "Riderzo", gusa ntacyo byatanze kuko yahise ava ku rubyiniro hakurikiraho umuhanzi The Ben.

Bamwe mu bateguye iki gitaramo batangaje ko impamvu nyamukuru yatumye bamwe mu bahanzi bahabwa umwanya muto ari uko bashakaga guha umwanya uhagije abahanzi barimo Mr P ndetse na Sauti Sol kugirango bashimishe abafana babo bari baje kwifatanya nabo muri Kigali Convention Centre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa