skol
fortebet

Rihana yasabye Trump guhagarika gucuranga indirimbo ze

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Rihanna yasabye Trump guhagarika gucuranga indirimbo ze nyuma yuko imwe mu ndirimbo ze yumvikanye iri gucurangwa mu bikorwa byo kwamamaza abakandida b’aba Republicain.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna uri mu bakunzwe muri Amerika yasabye Perezida wa Leta zunzu ubumwe Trump guhagarika gukuranga indirimbo ye “Don’t Stop the Music” nyuma yuko uwitwa Philip Rucker atangaje ko iyi ndirimbo ye yakoreshejwe mu bikorwa bya Trump byo kwamamaza abakandida b’aba Republicain n’ibyifuzo byabo muri Chattanooga ho muri Leta ya Tennessee.

Nyuma yuko Rihanna yumvishije aya makuru afatanyije n’abanyamategeko be yahise asaba Trump ko yahagarika ibi bikorwa byo kumucurangira indirimbo atabiherewe uburenganzira

Itangazo ryagiraga riti "Twamaze kumenya ko Perezida Trump yakoresheje ibihangano bya Rihanna biri mu buryo bw’amajwi birimo n’indirimbo ye yakunzwe ’Don’t Stop the Music’, mu bikorwa bya politiki ahantu hatandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Rikomeza rigira riti "Nk’uko mubizi, Fenty ntiyigeze aha uburenganzira ubwo ari bwo bwose Trump ku gukoresha umuziki. Kubikora rero ntibinyuze mu mucyo. Ibikorwa bya Trump byo gukoresha mu buryo butemewe indirimbo za Fenty bituma habaho kwibeshya ko afitanye isano cyangwa aho ahuriye na we mu kwamamaza."

Rihanna ubwe akimara kumenya ko indirimbo ze ziri gucuranga mu bikorwa byamamaza bya Trump i Chattanooga yahise yandika ko we n’abantu be batazigera na rimwe babigaragaramo, amagambo yakurikiwe no gusohora itangazo ryamagana ikoreshwa ry’indirimbo ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa