skol
fortebet

Rihanna niwe uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzikazi bakize kurusha abandi ku isi

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye ku izina rya Rihanna yayoboye urutonde rw’abahanzikazi bakize kurusha abandi ku isi nk’uko byatangajwe na Forbes Magazine kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi w’imyaka 31 y’amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Diamond”yabariwe agera ku madorali miliyoni 600 yakomoye mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye nyuma yo kwamamara mu muziki.

Rihanna taliki ya 23 Gicurasi 2019.yamuritse ku mugaragaro ibikorwa bya Kampanyi ye yise Fenty.

Yavuze ko yahisemo kwita Kompanyi ye “Fenty” kugira ngo izina Rihanna ridakomeza kwiganza cyane kurusha andi mu bikorwa bye byose.

Muri Gicurasi 2019 yabaye umukobwa ufite uruhu rwirabura wa mbere ukoranye na sosiyete y’abafaransa ya LVMH. Yamufashije kumurika ibikorwa bishya bya kompanyi ye y’imideli yiyitiriye ya Fenty yamwijirije agera ku madorali miliyoni 570 mu mwaka ushize.

Iyi kompanyi ye yise Fenty yayimuritse muri Nzeri 2019. Mu cyumweru kimwe gusa yamwinjirije agera ku madorali miliyoni 100 inamwongerera igikundiro akurikirwa na miliyoni 71 ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Forbes Magazine ivuga ko ukurikije uko kompanyi ya Fenty ihagaze ku isoko bishoboka ko muri 2025 izinjiza agera ku madorali miliyari 200. Abandi bahanzikazi baje kuri uru rutonde ni Madona [Yari ku mwanya wa mbere mu 2018] n’amadorali miliyoni 570, umuhanzikazi Celine Dion afite amadorali miliyoni 450 na Beyonce ufite amadorali miliyoni 400.

Rihanna amaze iminsi ashyize imbere gushora imari mu myambaro no mu birungo byongera ubwiza kuri benshi . Mu itangazo Rihanna yasohoye yavuze ko sosiyete LVMH ‘yampaye amahirwe adasanzwe yo guteza imbere ibikorwa byanjye bya Fenty, niteguye kwereka isi ibyo twakoreye hamwe’.

Umuyobozi wa Sosiyete LVMH, yavuze ati “abantu benshi bazi Rihanna nk’umuhanzikazi mwiza ariko kuva twatangira gukorana na kompanyi ye ya Fenty nabonye ko ari rwiyemezamirimo mwiza kandi ufite icyerekezo.”

Rihanna uretse kuba ari umuhanzikazi, anafite ibindi bikorwa byo ku ruhande bimwinjiriza amafaranga; ahanga imyambaro, yashoye imari mu byongera ubwiza, ni umukinnyi wa filime, yashinze imiryango idaharanira inyungu akaba n’umugore wa mbere w’umwirabura wabashije kugira kompanyi ihanga imyambaro.

Rihanna abaye umuhanzikazi utunze amafaranga menshi kurusha abandi bose ku Isi, nyuma y’umuraperi Jay-Z uherutse gushyirwa ku rutonde rw’abaraperi batunze miliyari y’amadorali. Yegukanye Grammy Awards icyenda zisanga ibindi bikorwa by’ubucuruzi yagiye ashoramo imari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa