skol
fortebet

Rihanna yaguze inzu y’igitangaza maze ahamyako icyo akeneye cyane ari umugabo uzamutetesha[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi uri mubakunzwe cyane muri Amerika, Rihanna yaguze inzu itangaje ya miliyoni 13.8 z’amadolari.

Sponsored Ad

Ni inzu y’agatangaza, ifite ibikenewe byose biba mu nyubako z’abaherwe, uyu mukobwa w’imyaka 33 y’amavuko ubwo yamaraga guhaha iyi nzu yavuzeko icyo asigaje kandi akeneye cyane ari umugabo uzamutetesha murukundo akamuha umwuzukuru ahora asabwa na nyirakuru.

Inzu y’ibyumba bitanu irimo ubwiherero burindwi, iherereye ahantu heza cyane, uba witegeye imisozi ifite ubuso bwa metero kare 21.958 yubatswe mu 1930.

Ni inzu iri ahantu hatuwe cyane n’ibyamamare birimo Mariah Carey, umaze imyaka myinshi akodesha na Madonna wahimukiye mugihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Rihanna ubwo yamaraga kwihahira uyu muturirwa, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru People Magazine yahamijeko ubwo abonye inzu ubu icyo akeneye cyane ari umugabo.

Rihanna yagize ati “Ubu nanjye nkeneye umuntu tuzabana muri iyi nyubako, kandi akaba ari umusore uzantetesha, nyogokuru ahora ansaba, umwuzukuru ndamukeneye cyanee….!”

Inzu y’ibyumba bitanu irimo ubwiherero burindwi, iherereye ahantu heza cyane, uba witegeye imisozi ifite ubuso bwa metero kare 21.958 yubatswe mu 1930.

Rihanna yagiye avugwa cyane mu nkundo zitandukanye ariko ntibyagiye bimuhira.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Chris Brown, bazagutandukana nabi bivuye ku ntambara, kuko Chris yakubise uyu mukobwa ndetse bimuviramo kujyanwa mu nkiko.

Nyuma ya Chris Brown, Rihanna yakomeje kujya avugwa murukundo n’abasore batandukanye, ariko bose byagiye birangira bibaye ibihuha.

Muri iyi minsi byavugwagako, Rihanna ari murukundo n’umuririmbyi Asap, ariko aya makuru uyu muhanzikazi ntiyigeze ayemeza, gusa aba bombi bakunze kugaragara barikumwe ku mafoto bo ubwabo batigeze bifuza kwereka abakunzi babo.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa