skol
fortebet

Rubavu:Abaturage 5 bafunzwe bazira kwigaragambiriza urupfu rwa bagenzi babo barashwe bagerageza kwinjiza magendu

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Abaturage batanu bo mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu bari mu maboko ya Polisi y’igihugu bazira kwigomeka bakigaragambiriza urupfu rwa bagenzi babo barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ni bwo bariya bantu batatu barashwe n’ingabo z’igihugu bagerageza kwinjira mu Rwanda baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abarashwe bafatanye imyambaro ya Caguwa bari bakuye mu gihugu cya Congo.

Aba batanu bafashwe kuri uyu wa gatatu bakurikiranweho gukora ibisa n’imyigaragambyo itemewe aho bakubise abashinzwe umutekano bakabakomeretsa babatera n’imisumari nyuma y’uko bagenzi babo barashwe bashaka kwinjiza magendu mu gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Muhayimana Agnes uyobora umudugudu w’Isangano abafashwe bakomokamo, ngo nyuma y’iraswa rya bariya basore batatu bene wabo bahise barakara cyane ari na yo mpamvu bashatse kugirira nabi abashinzwe umutekano.

Ku rundi ruhande Col. Pascal Muhizi uyobora ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro yabwiye abaturage ko ibintu byo gupfa kwigaragambya atari ibyo mu Rwanda, bitewe n’amateka.

Colonel Muhizi yanavuze ko nta kuntu bari kumenya niba abarashwe atari abanzi, ngo kuko n’ubusanzwe abagaba ibitero mu Rwanda baturutse muri Congo baba bayobowe n’abakora ubucuruzi butemewe.

Ati”Ba bandi bose bajya batera, baturuka hariya kandi nta narimwe [umwanzi] yigeze atera adaherekejwe n’abacoracora [abacuruza magendu] kuko nibo babayobora. None se murashaka ko dukorana gute? Dukunde abacoracora bakorana n’umwanzi twibagirwe inshingano zacu? Ni byo mushaka? Twe tube abana beza tubareke baze babarimagure? Amahitamo ni ayanyu [ariko] mwabyemera, mutabyera, twebwe ntabwo tuzigera tubyemerera.”

Ibitekerezo

  • Ibintu bibera mu Rwanda biteyisoni. Ibaze gufungwa kuko wagiye kwigaragambya kubera abantu bo muryango wawe bishwe.Kugezubu dufite version imwe gusa yabasilikare. Byinshi nyamara biteye kwibazwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa