skol
fortebet

Rubavu:Urujijo kuri Birihose wituye hasi agahita apfa

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, umugabo wari mutaraga agenda mu nzira nta n’igicurane arwaye yituye hasi ahita apfa abaturage basigara mu rujijo, ari na ko bamwe bavuga ko ashobora kuba yarwaraga igicuri n’ubwo nta gihamya.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, mu Kagali ka Rubona , Umurenge wa Nyamyumba, aho umugabo witwa Birihose Faustin, yituye hasi ahita aca.

Umwe mu bamubonye yitura hasi, yatangaje ko ibyo yabonye byababereye rujijo n’amayobera.

Yagize ati :

“Byatubereye urujijo. Umugabo yagendaga mu nzira ubona ko nta kibazo afite, tugiye kubona tubona yituye hasi ahita apfa. Mbese ni amayobera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin, nawe yatangarije Igihe ko ikishe uyu mugabo Birihose na bo batarakimenya.

Yagize ati:

“Ayo makuru nyamenye mu kanya kuko nari ndi mu nama ku Karere . Bambwiye ko hari umugabo wituye hasi ahita apfa, ariko birakekwa ko yari asanzwe arwara igicuri.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwe isuzuma bityo icyamwishe kimenyekane. Imana imwakire mu bayo!

Ibitekerezo

  • Gupfa amarabira bibaho cyane.Hariyo biterwa na Hypertension ifata umutima cyangwa ubwonko (stroke).Urupfu niyo nzira ya twese.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha. Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa