Rurageretse hagati y’umuhanzi Bruce Melody na RITCO kubera indirimbo Saa Moya
Yanditswe: Friday 14, Aug 2020
Umuhanzi Bruce Melody arashinjwa n’Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi mu Rwanda , RITCO, kubusebereza imodoka abicishije mu ndirimbo ‘Saa Moya’ aherutse gushyira hanze.
Muri iyi ndirimbo Bruce Melody yashyize ku rubuga rwa YouTube tariki ya 23 Nyakanga 2020, yageze aho aririmba ati :
Sinkubipa ndagukerereza, meze nka Ritco izamuka Shyorongi.
Aya magambo ni yo yazamuye umwuka mubi hagati ya RITCO na Bruce Melody. Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Nkusi Godfrey yatangarije Ukwezi ati :
Dusanga ari uguharabika izina ry’ikigo ndetse na serivisi gitanga. Twe dutanga serivisi yo kwihutisha abatugana.
Kabanda Jean de Dieu ureberera inyungu za Bruce Melody mu bikorwa by’umuziki, abona uyu muhanzi ataraharabitse RITCO, ngo ahubwo yayamamarije. Ngo ntiyigeze aririmba ko RITCO igenda gahoro, ahubwo :
Aba arimo kuvuga ngo ari kuza yirukanka nk’uko RITCO yihuta izamuka Shyorongi.
Iki kigo cyatangaje ko kigiye kwitabaza ubutabera, kuko kitabashije kumvikana n’umuhnzi Bruce Melody kuko atigeze yitaba telefone, ubwo cyamuhamagaraga.
Shyorongi ni umusozi uherereye mu Karere ka Rulindo mu muhanda Kigali-Musanze.
Ibitekerezo
nonese yakemeye ikosa mukareka kubeshya, niba yararirimbye ko atabipa amukererereza, ngo ameze mka ritco izamuka shyirongi, ubwo uko niko kwiruka muvuga, kukise ataririmbye ngo ndakwihutisha nka ritco?? asabe imbabazi ritco irihutta ntanubwo ikerereza
Ritico iyo igeze ishyorongi igenda nkaka nyamasyo
Ritico iyo igeze ishyorongi igenda nkaka nyamasyo
Niba shyorongi Ritico Igenda gahoro ahandi ikihuta se Murapfa iki?
Niba shyorongi Ritico Igenda gahoro ahandi ikihuta se Murapfa iki?