skol
fortebet

Rwanda:Bamwe mu baturage barasaba ko abayobozi bakuru bafata iya mbere bagatanga urugero mu gufata urukingo rwa Covid-19

Yanditswe: Tuesday 16, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavugako bishimira ko igikorwa cyo gukingira abantu Covid19 cyatangiye, bakanifuza ko gukingirwa byakorerwa mu ruhame cyangwa ahantu hazwi, ndetse n’abayobozi bagatanga ingero bityo abantu bagatinyuka nabo bakikingiza bitewe n’amakuru atandukanye bafite ku nkingo.

Sponsored Ad

Ibi babivuze mugihe kuri iki cyumweru minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abambere mu Rwanda bari mu cyiciro cy’abafite ibyago byinshi byo kwandura, by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuzima, batangiye gukingirwa.

Abaturage baganiriye na RadioTv10 bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa bagaragaza n’icyo bakitezemo:“Njyewe ndishimye ko batangiye gukingira badukingira, wenda bizatuma dusubira mu buzima busnzwe n’ingamba zigabanuke.”

Nubwo babyishimira ariko, nibabura kunenga uburyo iki gikorwa gisa n’icyagizwe ubwiru, binyuranye n’ibyo abayobozi batangazaga mbere y’uko inkingo zigera mu Rwanda.

Aba bavuga ko abayobozi mu nzego nkuru bakabaye urugero mu kwikingiza maze bigatinyura abaturage dore ko ngo bafite amakuru y’uko inkingo za COVID19 zagiye zigira ingaruka zitari zimwe aho zabanje gukoreshwa.

“Kuki batabikoze kuri televiziyo ngo twese tubibone cyane ko hari n’amakuru twumvise ko rugira ingaruka? Hari aho numvishe ko umuntu waruhawe asesa ibiheri. Turifuza ko byazakorerwa ahari abanyamakuru ubundi abantu bose tukabibona.”

Mugenzi we utuye mu karere ka Gasabo yavuze ko aramutse abonye minisitiri agiye kwikingiza yashirika ubwoba nawe akazikingiza.

“Njyewe mbonye ministiri kuri televiziyo cyangwa nkamwumva kuri radiyo ko yikingije, nashira ubwoba rwose nkajya kwikingiza nkareka kurutinya. Ariko ubu ndimo kwibaza, ese baruterahe? Rusa gute ? Mbese ndifuza ko babanza bakarudusobanurira.”

Kugeza ubu biravugwa ko abakingiwe inkingo zageze mu Rwanda ku mubare muto ari abaganga bo ku bitaro bimwe na bimwe, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi.

Minisiteri y’ubuzima ntiyatangaje ubwoko bw’urukingo ruri gutangwa mu zimaze kwemzwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, gusa umwe mu bakozi bayo yabwiye BBC ko batangiye gukingira muri iki cyumweru batera urukingo urwa Pfizer.

Muri karere u Rwanda ruherereyemo, nicyo gihugu cya mbere gitangiye gahunda yo gukingira abaturage mbere y’ibindi. Muri Afurika ibindi bihugu byatangiye gutanga urukingo birimo Algeria, Maroc, Mauritius, Equatorial Guinea, Misiri na Seychelles.

Ibitekerezo

  • ariko niba ntibeshye Hari ifoto nabonye ku igihe,igaragaza governer w’ intara ya majyaruguru barimo ba mukingira ndumva rero ntawe ukwiye kugira impungenge

    Inkingo za covid 19 niziboneka no mubibanze bazabanzwa bazahere ku banyeshuli amashuli atangire vuba rwose

    Nanjye ntyo !
    Bahere kuri ministers rwose babakingire batange urugero nk’abantu bakuru.
    Merci

    Uwibaza gahunda y’ikingirwa ry’abayobozi mumubwire ko ari mu mandazi. Muzee ntiyakwemera ko ikintu cya fake cyinjira hano. Uwo wibaza atyo rero nagume mu mandazi, abandi rutugeraho dukingirwa. Azafate urukingo cg atureke nadakunda ubuzima bwe ntawe uzabumukundira kumurusha.

    Kubabona ukuri TV c hubwo twabwirwa Niki niba arurukingo rwa covid ? Hanyumac babateye ibindi bitari urukingo twabibwirwa Niki ? Cyne ko hari amakuru yizewe agaragazako covid aricyorezo gihimbano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa