skol
fortebet

Sacha yavuze impamvu ituma abantu benshi bakunda kureba amafoto ye agaragaza ubwiza n’ikimero cye [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

skol

Sacha yavuze ko impamvu nyamukuru ituma abantu bakunda kureba amafoto ye ari uko mu gihe Imana yamuremaga yashakaga kwerekana ubushobozi bwayo kuko yamuremye yitonze kandi imuha ubwiza ndetse n’ uburanga ku mubiri we .

Sponsored Ad


Umunyamidelikazi Agasaro Sandrine uzwi nka Sacha Kat ni umwe mu banyarwandakazi bazwi cyane mu bijyanye n’imyadagaduro, dore ko yatangiye ari umuhanzikazi ariko akaza kubivamo akajya mu by’imideli kuri ubu ni umwe mu banyarwandakazi bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Sacha kandi benshi bamumenye nk’umukunzi wa Nizzo wo muri Urban Boys mu bihe byahise nubwo baje gutandukana.

Sacha kuri ubu yuzuye ibyishimo kuko nyuma yo kureka muzika burundu ari umubyeyi w’abana 2 ndetse benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga aho akunze kugaragara mu mafoto agaragaza ikimero cye ahamya ko Imana yamuremye yamwitondeye cyane kuko yamuhaye ubwiza butangaje cyane kuko yasanze Imana yaramusize ikamunogereza ku buryo yabigereranyije no kuba Imana yarashakaga nko kugaragaza ko ishobora byose .

Yagize ati “Ngomba kubyemera ko igihe Imana yandemaga yashakaga kwiyerekana”

Kuri ubu Sacha ahugiye mu bikorwa bitandukanye birimo no kwerekana mideli.

Ibitekerezo

  • Abakobwa bakunda kurata Ubwiza n’Ikimero cyabo.Bashimishwa nuko abantu babareba.Nicyo gituma bisiga amavuta ahenze,bakambara ubusa berekana ibibero n’amabere.Nyamara ntabwo bazi ko bibakururira ibibazo,cyane cyane ubusambanyi.Ikindi kandi,imana itubuza kwirata kubera ko bizatubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Bisome muli 1 Yohana 2:15-17.Nkuko Bible ivuga muli Umubwiriza 11:10,UBUTO n’UBUKUMI ni ubusa.Mu gihe gito turasaza,ntihagire uwongera kutureba,hanyuma tugapfa.Nicyo gituma Bible idusaba gushaka imana tukiri bato.Gusambana nta handi bijyana uretse kuzabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni ukudatekereza neza.Tujye dukoresha UBUTO n’UBWIZA bwacu mu gushaka imana yabiduhaye.Sex yagenewe umuntu umwe gusa:Uwo tuzasezerana tukabana.Kwirirwa uha sex yawe abahisi n’abagenzi witwaje UBWIZA imana yaguhaye,bibabaza imana yacu yitwa Yehova.

    Turasaza tugapfa tukibagirana ubwiza what’s the meaning???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa