Safi yashyize hanze amashusho ari mu bihe byiza byo kuryoshya n’umugore we (VIDEO)
Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017
Safi Madiba n’umugore we Niyonizera Judith bagaragaye baryoshya ku rwego rwo hejuru n’ubwo Judith ashobora kujya mu mazi abira nyuma y’ibivugwa ko yahemukiye umuzungu bakundanaga bitegura kubana.
Uyu muzungu yavuze ko Judith yamuhemukiye akamutwara utwe twose ndetse tumwe akatwihera Safi Madiba harimo n’imodoka yaguze akayimwoherereza. Akomeza avuga ko yiteguye kuzashyira hanze ubugome bwose uyu mukobwa yamukoreye. Aha niho bamwe bahereye bavuga ko umuryango wa Safi na Judith ushobora kujya mu (...)
Safi Madiba n’umugore we Niyonizera Judith bagaragaye baryoshya ku rwego rwo hejuru n’ubwo Judith ashobora kujya mu mazi abira nyuma y’ibivugwa ko yahemukiye umuzungu bakundanaga bitegura kubana.
Uyu muzungu yavuze ko Judith yamuhemukiye akamutwara utwe twose ndetse tumwe akatwihera Safi Madiba harimo n’imodoka yaguze akayimwoherereza. Akomeza avuga ko yiteguye kuzashyira hanze ubugome bwose uyu mukobwa yamukoreye. Aha niho bamwe bahereye bavuga ko umuryango wa Safi na Judith ushobora kujya mu kaga naramuka abajyanye mu nkiko kuko bashobora kuryozwa utw’abandi.
Safi yashyize ku rukuta rwe rwa instagram amashusho yishimanye n’umugore we, gusa bamwe mu bafana bavuze ko Safi agowe kubera ubu bugome Judith yakoze.
Umwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho yagize ati " Ibyo numvishe kuri judith binciye ururondogoro pe... Niba ari ukuri safi uragowe kbsa "
Undi yunzemo ati " Sha uriya muzungu yihangane otherwise enjoy ur tym "
REBA AMASHUSHO HASI BARI KURYOHERWA N’URUKUNDO BOMBI NUBWO BATOREHEWE N’UMUZUNGU BIVUGWA KO JUDITH YAHEMUKIYE:
Ibitekerezo
Iki nikimwaro cyumuzungu bariye haha bazamwishyure utwe kumugaragaro niho nzabemera nahubundi umuzungu kwifaranga bararoze .
abazungu baraje bafunge hubwo mwishyure ibyabandi ariko mubyukuri uyu muhungu safi yumva ari umugabo umuntu urya amafaranga yubusambanyi kweri ? Ubu subugabo puuuu !