skol
fortebet

Shaddy Boo yahishuye umubano wihariye afitanye na Diamond

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi wavuzweho kenshi ko afitanye umubano na Diamond Platnumz yashize asobanura ko ari umufana we bisanzwe nta mubano w’urukundo bafitanye.

Sponsored Ad

Uyu munyarwandakazi uzwi ku rubuga rwa Instagram yahamije ko nta kintu kini kiri hagati yabo kandi ko nubwo Diamond yamusaba urukundo atamwemera.

Yagize ati “Kubera ubuzima bw’ibyamamare njye ntabwo mbukunda ku buryo ansabye urukundo ntabwo namwemerera. Ni ubucuti ariko ntabwo nigeze ngirana umubano na Diamond,Wapi.”

Mu kiganirio na Sunday Night abajijwe niba Diamond amusabye ko bakundana nk’uko yabanye na Zari The Boss Lady, Shaddy Boo yahakanye yivuye inyuma aguva ko atakundana nawe.

Ati “Njyewe ubuzima bw’ibyamamare (abasitari) bwangora cyane kuko mbona ubuzima bwabo buba budasanzwe cyereka habaye urukundo. Ndi umufana we ariko ntabwo ndi umuntu wajya mu mubano nawe.”

Yakomeje avuga ko kuba yaramamaye kuri Instagram byamugwiririye atari ibintu yari yarateguye .

Gusa mu kwamamara kwe avuga ko byamuviriyemo kugira abanzi benshi ahanini kubera imyambarire ye abantu bamwe babona ko idasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa