skol
fortebet

ShaddyBoo watumiwe na Diamond mu gihugu cya Tanzania agiye gukorayo iki ?

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

ShaddyBoo yatumiwe na Diamond mu gihugu cya Tanzania mu marushanwa agiye gukoresha yo kubyina neza indirimbo ye nshya ’Jibebe’ ibi birori akaba byariswe ’Biko jibebe challenge’.

Sponsored Ad

Mbabazi Chadia uzwi nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yatumiwe mu birori byo guhitamo bamwe mu bantu bazi kubyina indirimbo Jibebe ya Diamond amarushanwa yatewe inkunga na Wasafi aho ShaddyBoo azaba ariyo nk’umwe mu kanama nkemurampaka muri bino birori byiswe ’Biko jibebe challenge’.

Mu butumwa uyu munyarwandakazi yashyize hanze yashishikarije abantu bose kutazabura muri ibi birori by’imboneka rimwe aho yavuze ko abazabashak kuhagera bazahabona byinshi byiza.

Ibi birori biteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018 muri Life Club, aha uyu muhanzi akaba yatumiye Shaddyboo nk’umunyarwandakazi ufite abantu benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga icyakora ibi akaba atabivugaho rumwe na benshi babakurikiranira hafi harimo n’itangazamakuru rya Tanzania ryakiranye Shaddyboo ibibazo byinshi bimubaza niba hari umubano wihariye yaba afitanye na Diamond icyakora nkuko amakuru ava muri Tanzania avuga ko uyu mukobwa yabereye ibamba itangazamakuru ababwira ko ntamubano wihariye afitanye n’uyu muhanzi.

Shaddyboo wahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, ageze muri Tanzania yakiriwe n’abantu bo muri Wasafi barimo usanzwe ashinzwe gucungira umutekano uyu muhanzi. uyu mukobwa akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Televiziyo ya Wasafi Tv Diamond abereye umuyobozi bamubaza ibibazo binyuranye nyuma yerekeza kuri Hotel yari yateganyirijwe kubamo.

Andi makuru aturuka muri Tanzania aravuga ko uyu mukobwa yakorewe ibirori byo kumuha ikaze aho yarari kuba kuri hoteri yateganyirijwe aho iryo joro yakiriwe n’abahanzi babarizwa muri Wasafi ndetse na Diamond wamutumiye ndetse ngo barasangiye.

Ibitekerezo

  • Ngo agiye kumara iki? Kubaza igisubizo nino kugisubiza. Ngo yagiye muri Hoteli? Nari nziko ahubwo ahita ajya kuba kwa Diamond njyewe.Akazagaruka amarushanwa arangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa