ShaddyBoo yahaye igitekerezo Sadate cy’uburyo yabona amafaranga yo gukemura ibibazo muri Rayon Sports
Yanditswe: Thursday 10, Sep 2020
Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sports irikuvugwaho ibibazo bijyanye n’ubukungu bwayo, aho yananiwe kwishyura ideni ry’uwahoze ari umutoza wayo Jacky Ivan Minnaert, benshi bibaza uko ibyo bibazo byakemurwa, umunyamideli Shaddyboo akaba nawe yagize icyo abivugaho..
Si ubwa mbere Rayon Sports ivugwhao kunanirwa kwishyura abakozi (abatoza) ndetse n’abakinnyi bayo, ndetse n’uyu mwaka hari abakinnyi benshi bagiye bayivamo kubera ikibazo cy’ubukungu butifashe neza.
Umunyamideli akaba n’umudamu wamamaye cyane kuri Instagram, ShaddyBoo, yahisemo kwinjira muri iki kibazo agira inama iyi kipe ya Rayon Sports n’uburyo bakemura ibibazo by’amafaranga bafite.
Abinyujije kuri Twitter, ShaddyBoo yandikiye abafana ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo agira ati :Igisubizo ku abafana ba Rayon na @SadateMunyakazi ,Mukore udupfukamunwa mushyireho na #sponsor muhe abafana batugure.
1*Abafana ntabwo bazongera kuvuga kuko iminwa izaba ipfutse .
2*Muzabona ayo guhemba abakinnyi , mu inyungu.
3* Muzandikeho #SHADDYBOO ku inkunga y’ibitekerezo.
Iki gitekerezo cya ShaddyBoo cyashimwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports, mu gihe abandi bakinenze bivuye inyuma.
Imfura ya Cyamunara
@Cyamumu
Ariko @RayonSports yagorwa mugeze aho umuntu nka @shaddyboo__92 udatekerez abagira inama
Ngayo👉 nguko.
😂😂ufite ubwenge bwinshi peee hafi ya ntabwo none x nibatavuga ikibazo kizakemuka gute ra
Uwo ni umubiri ukoshya
#umubiri ninkibumba
Ibitekerezo
Byubahirizwe kbsa wasanga Shaddy b yabirose
Ibyo shaddyboo avuga nibyo ndabyemera 100%
gewe ndumva aribyo kuko ari rayon yabona amafaranga kandi nashadiboo nawe akabona ibyo ashaka nimba arizina ashaka. Kuko ndumva arimaguhe kbs
Ibyo avuga nibyo byabafasha mwikigihe cyibibazo kbs thxx shaddy boo
Shadybo aradusuzuguye pe🤣🤣