skol
fortebet

ShaddyBoo yasabye nawe kuzajya muri Miss Rwanda y’ubutaha[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamenyekanye ku izina rya Shaddyboo yasabye ko nawe umwaka utaha yazemererwa kujya nu irushanwa rya Miss Rwanda. Ibi Shaddyboo yabisabye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yanabanje gushimira Miss Rwanda 2021 watowe ariwe Ingabire Grace avuga ko ari mwiza.

Sponsored Ad

Shaddyboo mu rurimi rw’Igifaransa yagize ati « Elle est belle notre Miss #missrwanda2021 »,tugenekereje mu kinyarwanda,yagize ati "Ni Mwiza Nyampinga wacu".

Nyuma yuko Shaddyboo ashimye ubwiza bwa Ingabire Grace, yahise anasaba ko umwaka utaha nawe yazemererwa kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse anavuga ko naramuka aritsinze, ibihembo bari kuzamuha bazabifashisha abatishoboye.

Yagize ati « Ubutaha bazatwemerere twese tujye muri Miss. Nitsinda ibihembo bari kumpa bazabifashije abatishoboye ».

Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa instagram aho akurikirwa n’abasaga ibihumbi 800 kubera amafoto ye ndetse n’amashusho atandukanye y’ubwiza bwe asangiza abamukurikirana.


Uwimbabazi Shadia wamamaye kumbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo yatangiye kugurisha amashusho n’amafoto ku rubuga rwa OnlyFans rushyirwaho ibintu by’urukozasoni aho kureba aye ari ukwishyura Amadorali 50 ku kwezi.

Iyo usuye konti ya Shaddy Boo kuri uru rubuga ubona ko amaze gushyiraho amashusho umunani n’amafoto atandatu.

N’ubwo atangiye kubyamamaza mu mwaka wa 2021, bigaragara ko yatangiye gushyiraho ibikorwa bye mu mwaka wa 2019.

Shaddyboo yashyize ho umuntu wifuza kureba amashusho n’amafoto ye agomba kubanza kwishyura ifata buguzi ry’amafaranga angana n’amadorali 50.

Urubuga rwa OnlyFans rukunze gushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho nubwo ari bake cyane.

Uru rubuga rwatangijwe mu mwaka wa 2016 rwiganjeho abagore ni na bo binjiza amafaranga menshi.Ba nyiri only Fans batwara 20 by’ayinjijwe n’amashusho y’uwo mufatanyabikorwa wayo na we agatwara 80%.

Ntabwo twabashije kubona ubwoko bw’amashusho Shadddy Boo acuruza kuri OnlyFans.

Undi munyarwandakazi uzwi cyane mu bakoresha urubuga rwa OnlyFans ni uwitwa Isimbi Noelline we akunze gushyiraho amashusho y’urukozasoni ndetse aranabyiyemerera ko akina pornographie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa