skol
fortebet

ShaddyBoo yavuze ko atwite maze abafana be baboneraho kumwibasira mu buryo bukomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo tariki ya 01/04/2021 Mbabazi Chadia wamenyekanye cyane ku izina rya Shaddyboo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabwiye abamukurikira ko atwite.

Sponsored Ad

Shaddyboo akimara kuvuga ko atwite abafana be benshi bamuhase ibibazo bamubaza uwaba ari Se w’umwana atwite ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.Reba hasi ibyo bamwe mu bafana ba Shaddyboo bamubajije:










Nubwo Shaddyboo yabwiye abafana be ko atwite nabo bakamuhata ibibazo ariko nyuma yaje kubabwira ko yabivuze ababeshya kuko hari ku itariki ya 01 z’ukwezi kwa 04, umunsi usanzwe uzwi nk’uwo kubeshya. Yagize ati: “It’s April fools day ! 🤣🤣🤣🤣munwe amazi Mwubike inda birashira . 🤣🤣”.

Uwimbabazi Shadia wamamaye kumbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo yatangiye kugurisha amashusho n’amafoto ku rubuga rwa OnlyFans rushyirwaho ibintu by’urukozasoni aho kureba aye ari ukwishyura Amadorali 50 ku kwezi.

Iyo usuye konti ya Shaddy Boo kuri uru rubuga ubona ko amaze gushyiraho amashusho umunani n’amafoto atandatu.

N’ubwo atangiye kubyamamaza mu mwaka wa 2021, bigaragara ko yatangiye gushyiraho ibikorwa bye mu mwaka wa 2019.

Shaddyboo yashyize ho umuntu wifuza kureba amashusho n’amafoto ye agomba kubanza kwishyura ifata buguzi ry’amafaranga angana n’amadorali 50.

Urubuga rwa OnlyFans rukunze gushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho nubwo ari bake cyane.

Uru rubuga rwatangijwe mu mwaka wa 2016 rwiganjeho abagore ni na bo binjiza amafaranga menshi.Ba nyiri only Fans batwara 20 by’ayinjijwe n’amashusho y’uwo mufatanyabikorwa wayo na we agatwara 80%.

Ntabwo twabashije kubona ubwoko bw’amashusho Shadddy Boo acuruza kuri OnlyFans.

Undi munyarwandakazi uzwi cyane mu bakoresha urubuga rwa OnlyFans ni uwitwa Isimbi Noelline we akunze gushyiraho amashusho y’urukozasoni ndetse aranabyiyemerera ko akina pornographie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa