skol
fortebet

Shaddyboo yemereye ikintu gikomeye umuzamu Kwizera Olivier wahawe ikarita itukura

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo nibwo umuzamu Kwizera Olivier yahawe ikarita y’umutuku ubwo yari asigaranye na Rutahizamu wa Cameroon wenyine agasohoka hakagaragara ko yamukandangiye.

Sponsored Ad

Nyuma yuko Kwizera ahawe ikarita y’umutuku yahise asohorwa mu kibuga asimburwa na Emery Mvuyekure. Kwizera agisohoka mu kibuga havuzwe byinshi ku mbuga nkoranyambaga bagaruka ku kuba yakoze amakosa gusa nkuko abazi iby’umupira babivuga bavuga ko ibyo Kwizera yakoze byari ngombwa kuko iyo ataza gusohoka ngo ahangane na Rutahizamu wa Cameroon, Amavubi yari gutsindwa igitego.

Shaddyboo nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yahumurije Kwizera Olivier amubwira ko nubwo biriya byose byabaye ntako atagize ndetse amwemerera ko azamutekera. Yagize ati « @kwizera_mado ntako utagize Olivierboo bakuve mumatwi uzaze ngutekere @love_on_the_plate 🥰🤣🤣

Amavubi yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 53,yanganyije 0-0 na Cameroon mu mukino wa nyuma wo mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Amavubi yasabwaga gutsinda Cameroon ariko agategereza ko Cap Verde itsindwa na Mozambike,yananiwe kwinjiza igitego mu izamu ry’izi ntare z’inkazi banganya 0-0.

Ku munota wa 12 w’umukino,Cameroon yabonye uburyo bukomeye ubwo Vincent Aboubacar yacaga mu rihumye ba myugariro b’Amavubi ariko ateye umupira ujya hanze.

Cameroon yakomeje kurusha u Rwanda guhererekanya umupira byatumye ku munota wa 13 Mutsinzi Ange ahabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 37 w’umukino,Rutahizamu Vincet Aboubakar yasigaranye n’izamu ariko ba myugariro b’u Rwanda bamukura umupira ku kirenge agiye gutera mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,Amavubi na Cameroon baje bahinduye uburyo bw’imikinire ndetse batangira gusatirana kuko umupira wavaga ku izamu rimwe uhita ugera ku rindi.

Ku munota wa 53,Kwizera Olivier yasigaranye na rutahizamu wa Cameroon witwa Nicolas Moumi bonyine,afata umwanzuro wo kumutega byatumye ahabwa ikarita itukura,u Rwanda rusigara ari abakinnyi 10.

Umutoza Mashami yahise afata umwanzuro wo kwinjiza umunyezamu Mvuyekure Emery asimbura Iradukunda Jean Bertrand,ikipe isigara ari abakinnyi 10.

Icyakora,Cameroon yabonye itike ndetse izanakira iki gikombe,nta bushake bwo gusatira cyane yari ifite ndetse imikinire yayo yari ku rwego rwo hasi byatumye Amavubi agira agahenge.

Mu minota ya nyuma nibwo Cameroon yazutse ishaka kwinjiza igitego nk’aho ku munota wa 87 rutahizamu wayo yasigaranaga n’umunyezamu Mvuyekure atera umupira hejuru.

Umukino wajekurangira ari 0-0 bituma Amavubi yiyongera ku yandi makipe yose yo muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba yabuze itike yo kwerekeza muri AFCON 2021. Amavubi aheruka muri AFCON muri 2004 yabereye muri Tunisia.

Muri iri tsinda, Cape Verde yatsinze Mozambique igitego 1-0 ihita ikatisha itike yo kwerekeza muri AFCON iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10.

Ibitekerezo

  • Sinemeranya nabakomeje kubeshya ngo Cameroni ntabushake bwo gutsinda yari ufite. Kuko numutoza yari yabwiwe ko iyo match ayitsindwa yirukanwa. Stop laying

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa