skol
fortebet

Siriki na Souke batengushye abafana babo ndetse n’ababatumiye i Kigali

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Siriki na Souke bari bategerejwe mu Rwanda , ku munota wa nyuma batangaje ko batazaza kandi barishyuwe amafaranga ndetse baranohererejwe amatike y’indege.

Sponsored Ad

Mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco rya Kigali Comedy Festival ubusanzwe ryitabirwa n’abanyarwenya batandukanye haba ababarizwa mu Rwanda ndetse no hanze yaho ndetse n’ibwota masimbi .

Bamwe mu bashyitsi b’imena bari kuzifatanya n’abanyarwanda mu iserukiramuco ry’urwenya harimo abanyarwenya babiri bakomoka muri Burkina Faso aribo Siriki na Souke aho ku munota wanyuma babwiye abategura Kigali Comedy Festival ko batakije .

Mu Kiganiro abateguye rino serukiramuco bagiranye n’itangazamakuru bavuze ko bari barumvikanye n’abo bagabo ko bazaza mu gitaramo cyabo na bo barabibemerera. Icyo gihe ngo bumvikanye n’amafaranga ba Siriki na Souke babasaba ko bagomba kuboherereza itike izabazana mu Rwanda ndetse n’amafaranga yo kwifashisha.

Ku munota wa nyuma bavugana bababwiye ko batakije ngo bitewe n’izindi gahunda bafite zirimo ibindi bitaramo.

Ati “Twaravuganye batubwira ko gahunda zahindutse kandi twari twaramaze kubaha amafaranga azabafasha kugera inaha, twatunguwe no kumva bavuga ko batakije, bavuga ko bagize izindi gahunda z’ibitaramo.”

Siriki na Souke ngo bavugaga ko kugira ngo baze ari uko ibitaramo bya Kigali Comedy Festival byakwimurwa bigashyirwa mu kwezi gutaha.

Abategura Kigali Comedy Festival ngo bemeye guhomba ayo mafaranga yose bahaye Siriki na Souke mu cyimbo cyo kwica igitaramo cyabo kuko ngo aba bagabo n’ubundi basanzwe bazwiho umuco wo gutenguha abantu ku munota wanyuma dore ko no mu Rwanda atari ubwa mbere babikoze.

Byatumye iri Serukiramuco ryari kumara iminsi ibiri rizakorwa umunsi umwe bakavanga Abanyarwenya basetsa mu Gifaransa n’abakoresha Icyongereza ku munsi umwe.

Abanyarwenya bahari harimo abo muri Uganda, Cameroun, Congo n’u Rwanda. Igitaramo cyabo kizaba ku munsi w’ejo taliki 28 Nyakanga 2018.

Abishyuye igitaramo bijejwe ko batazahomba amafaranga yabo ahubwo ko bazayasubizwa cyangwa bakazayinjiriraho mu gitaramo giteganyijwe kuzaba ku munsi w’ejo taliki 28 Nyakanga 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa